Kuri uyu wa gatanu, tariki 6 Ugushyingo 2015, uwitwa Rutare Pierre, ukomoka mu Karere ka Gatsibo, Iburasirazuba, yegukanye Millioni muri Poromosion ya TIGO BONANE.
Rutare Pierre yavuze ko nyuma yo kugurisha akamasa ke yahise agura televiziyo atangira gukurikirana amakuru yose agezweho. Ajya gutangira gukina uyu mukino, Imana ngo niyo yabimubwiye, imuha amahirwe yo kwegukana instinzi.
Abajijwe icyo agiye gukoresha amafaranga yahawe, Rutare Pierre yavuze ko agiye kuyaguramo imfizi iziyongera ku nka enye yari afite. Amafaranga yandi azasigara ku yo azagura imfizi, ngo azayashora mu rutoki rwe. Ikindi agiye gukora ni ugushishikariza inshuti ze n’abaturanyi kujya muri Tigo nabo bakagerageza amahirwe.
Rutare Pierre (iburyo)hamwe n'umuyobozi wa Tigo Rwanda, Mr Tongai Maramba(ibumoso)
Kurikira ikiganiro Rutare Pierre yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo gutsindira Miliyoni
Twibwire, witwa nde, utuye hehe, ukora iki?
Nitwa Rutare Pierre, nkaba ntuye mu karere ka Gatsibo, umurenge wa Kiziguro nkaba ndi umuhinzi mworozi.
Tigo iguhamagara ninjoro, ukumva watsindiye Miliyoni, wumvise umeze gute?
Numvishe nishimye cyane, ntawe bitashimisha, maze iminsi ngurishije akamasa kanjye maze ngura ka televiziyo nkajya nkurikira amakuru yose. Njye natangiye gukina ku wa mbere, none ntomboye ku wa gatanu, Imana niyo yambwiye ngo kina wabona utsinze. Nakandaga 155 bakanca amafaranga 100, rwose ku wa gatanu mba ndatomboye.
Ese ni iki Tigo yagufashije wumva kigiye guhinduka mu buzima bwawe kubera iyi Miliyoni utomboye uyu munsi?
Ikintu Tigo imfashije ni ukumpa ibyishimo birenze, kandi ngiye no kugenda nyishishikariza abantu mbese bose bayimenye, umugore wanjye amaze kubona ko maze gutombora nawe yahise ajya muri Tigo, hari n’umwana wanjye nawe uherutse kugura telefone nawe namushyize muri Tigo, ubu n’abaturage bose mu mudugudu wanjye n’akagali nabo ndabashyira muri Tigo, iki cyo rwose ni tayali.
Ese aya mafaranga uzayakoresha iki?
Ubu mfite inka 4 ariko nta mpfizi ngira, ubu aya mafaranga ngiye kuyaguramo impfizi, ubundi asigaye nyakoreshe mu gukorera neza urutoki rwanjye.
Ese uzakomeza ukine?
Ahubwo ubu ndi gukina kurusha uko nakinnye mbere kuva ku wa gatanu ushize, ubu rwose ndashishikaye. Nashyizemo n’umugore n’umwana bose ngo nabo bagerageze amahirwe, ubu noneho kubera nayikunze njye kujya nyirahira nkuwampaye inka kuko nubundi Tigo Bonane impaye inka.
Ese ni iki wabwira abantu bakiri gushidikanya bumva ko nta mahirwe yo gutsinda babona?
Abantu bagishindikanya njye mbona bakeneye ubukangurambaga kugirango babyunve bemenye ko amahirwe yabasekera. Njye ndabona abantu benshi bazayitabira kuko iyi promosiyo rwose ni nziza pe, Tigo ihora izana ibyiza kandi ihorana udushya mu bakiliya bayo, ahubwo mwitegure abantu benshi bazakina kuko umurenge wanjye bose nasize baguze simukadi kandi batangiye gukina.
Rutare Pierre yishimiye cyane gutombora miliyoni akaba agiye kuyishora mu buhinzi n'ubworozi
TANGA IGITECYEREZO