Kigali

Mu gihe MTN yizihiza imyaka 20 yahise ishyira hanze indirimbo Charly na Nina baririmbiye iyi sosiyete-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/06/2018 11:51
0


Mu gihe sosiyete y’itumanaho ya MTN iri kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 imaze kuva itangiye gukorera mu Rwanda. Ni mu nsanganyamatsiko bise “Turi abanyu”. Kuri ubu MTN yasohoye indirimbo yaririmbwe na Charly na Nina, aho bagarutse cyane ku byo iyi sosiyete yagezeho mu myaka 20 imaze mu Rwanda.



Iyi ndirimbo igiye hanze nyuma y'iminsi micye MTN Rwanda iyisogongeje abafatanyabikorwa bayo ubwo abayobozi ba MTN bahuraga nabo mu gikorwa cyo kwizihiza iyi sabukuru. Bimwe mu byo MTN yatanzemo umusanzu mu Rwanda mu myaka 20 imaze ikorera mu Rwanda, harimo guteza imbere uburezi aho batanze za mudasobwa ku banyeshuri ndetse bubatse ibigo by'amashuri hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo gufasha abana kwigira ahantu heza.

Mu myaka 20 imaze ikorera mu Rwanda, MTN yatanze kandi umusanzu mu mibereho myiza y'abaturage, itanga ubwisungane mu kwivuza ku miryango myinshi itishoboye. Bart Hofker yanagarutse kuri serivisi ya MTN yo guhanahana amafaranga 'MTN Mobile money' (MOMO) aho abaturarwanda benshi basigaye bohererezanya amafaranga kuri terefone mu buryo bworoshye kandi bwihuse, bikaba byaraciye kugendana amafaranga.

MTN RWANDAMTN Rwanda iri kwizihiza imyaka 20 ikorera mu Rwanda

Si ibyo gusa ahubwo MTN inafasha abanyarwanda kwishyura imisoro ya Leta ukoresheje urubuga 'Irembo', kugura umuriro, MTN Tap and Pay, kwishyura amafaranga y'ishuri, kwishyura ifatabuguzi n'ibindi binyuranye. Yashimiye cyane Leta y'u Rwanda ku mikoranire myiza bafitanye ndetse anashimira byimazeyo abafatabuguzi ba MTN baba abatangiranye nayo ndetse n'abatangiye kuyikoresha nyuma.

Hanashimiwe ibitangazamakuru byose bikorana na MTN by'akarusho abatangiranye nayo bahabwa ibihembo. Aha ni naho hamurikiwe bwa mbere indirimbo yamamaza MTN yakozwe na Charly na Nina. Ni indirimbo aba bahanzikazi bakoze mu rwego rwo kwifuriza MTN isabukuru nziza y’imyaka 20 imaze ikorera mu Rwanda.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA MTN CHARLY NA NINA BAKOREYE IYI SOSIYETE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND