RFL
Kigali

Imbuto Foundation yasubije abataranyuzwe n’uburyo imishinga y’ikigega cya Miliyoni 300 Frw yatoranyijwe n’imibare yatangajwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/09/2020 19:02
0


Imbuto Foundation yatangaje ko yizeye neza ko abahanzi na ba rwiyemezamirimo 23 batangajwe batsindiye inkunga y’ikigega cya miliyoni 300 Frw cyo kuzahura inganda ndangamuco zagizweho ingaruka na Covid-19, batoranyijwe mu bushishozi n’ubwo hari abavuga ko bitakozwe mu mucyo.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2020, Imbuto Foundation ifatanyije n'Ikigo cy'ubucuruzi cya Business Professionals Network (BPN Rwanda), batangaje urutonde rw’abahanzi na ba rwiyemezamirimo 23 batoranyijwe muri 43 bamuritse imishinga yabo imbere y’Akanama Nkemurampaka. 

Ni urutonde rwiganjemo abahanzi bazwi n’abandi bafite aho bahuriye n’umuziki, ubugeni, filime n’izindi nganda ndangamuco. Abatsinze uko ari 23 ni Jocelyne Ujeneza Karita, Patrick Uwineza, Danny Vumbi, Mashakiro Bienvenue, Yvan Buravan, Nkusi Arthur, Rwema Denis, Rwibutso Yvan, Quinto Quarto, Jules Sentore;

Octave Ufitingabire, Pacifique Himbaza, Niyonsenga Jean Claude, Amuli Patel, Nyamitari Patrick, Nahimana Clemence, Odile Gakire Katese, Nambajimana Prosper, Niyigena Jean Pierre, Jean Hus Nizeyimana, Ndarama Assoumani, Umuhire Credia Ruzigana na Mazimpaka Jean Pierre.

Uko ari 23 babanje kubimenyeshwa binyuze ku butumwa bwo kuri Email, mbere y’uko rubanda rubimenya binyuze ku butumwa bwashyizwe kuri Twitter ya Imbuto Foundation.

Nyuma yo gutangaza abatsinze, Ntawirema Celestin Umuyobozi wa Rwanda Cultural Fashion Show, wari umwe mu bari bafite imishinga yari ihatanye ariko utarabashije gutsinda, yabwiye INYARWANDA ko uburyo aya marushanwa yateguwemo ndetse n’uburyo yasojwemo bitanyuze mu mucyo nk’uko yari abyiteze.

Yavuze ko umushinga we wa Rwanda Cultural Fashion Show, wareze benshi mu banyamideli, uyu munsi bahanzwe amaso, utakabaye wirengagizwa kuko watangijwe unakorera mu bihe benshi batumvaga akamaro k’imideli.

Avuga ko uyu mushinga watumye benshi bamenya imyambarire ijyanishije n’umuco, ushyushya Kigali n’ibindi bice wagezemo. Ngo umubare w'abari kugira uruhare muri Made in Rwanda, uyu munsi banyuze mu biganza by’uyu mushinga.

Celestin avuga ko bakoze ibikorwa bikomeye birimo kugira uruhare mu gikorwa cyo Kwita Izina, bafasha Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco n’abahanzi bashakaga kumurika imideli n’ibindi bikorwa bya Leta azi neza ko byatanze umusaruro. Ngo ntibakirengagijwe aka kageni!

Ati “…Ntabwo umushinga wacu wari guterwa ishoti. Byongeyeho umushinga wacu utewe ishoti, abantu tumaze imyaka runaka dukora uzi ko igikorwa cyacu giha agaciro, uzi akamaro cyagiriye abantu, uzi ibintu cyakoze wakanavuze uti ‘reka negera aba bantu mbabwire nti ‘dore mwatsindiwe aha, byagenze gutya, ubutaha muzagire gutya na gutya.”

Avuga ko bitabaho ‘gutangaza abatsinze amarushanwa kuri telefoni’ ahubwo ngo byakabaye mu ruhame "kuko iyi ari inkunga y’abahanzi b’u Rwanda".

Umuhanzi Patrick Nyamitali ari mu batsindiye inkunga y'ikigega cya Miliyoni 300 Frw

Ntawirema yavuze ko aya marushanwa yaranzwemo n’amarangamutima akurikije urwego imishinga yariho ndetse n’uburyo ‘Communication’ yateguye amarushanwa yagenze. Avuga ko batanze umushinga mwiza unononsoye wari ufite imbaraga kurusha indi mishinga mishya yahawe inkunga.

Celestin avuga ko itangazamakuru ryagahawe umwanya rikamenyesha abatsinzwe ibyo batari bujuje. Ndetse hagatangazwa ibyagendeweho kugira ngo imwe mu mishinga itambuke indi isigare, hanasobanurwa impamvu hatoranyijwe imishinga 23 kandi hari hatangajwe ko bazatoranya 30.

Uwitwa Kizito Bucyansenga ku rubuga rwa Twitter rwa Imbuto Foundation, yabajije ikibazo cyahise gisubizwa na Phocas Maniraguha, wari ufite umushinga w’imbyino gakondo utarabashije gutsinda.

Bucyansenga ati “Ko abo mu cyiciro cy’imbyino gakondo ntawe ugaragaramo se ni uko batigeze babasha gutegura no kwitabira cyangwa ntabwo bo bagezweho n’ingaruka za Coronavirus ?.”

Phocas Maniragaha wari uhatanye yamusubije ati “Twarimo ahubwo ikibazo nabwo twafashwe. Ariko ikibazo ni uko batatubwiye ibyo tutujuje ngo tubashe gutambuka. Ikindi nureba umubare bashakaga gufata si wo bafashe. Ubwo nyine nawe urumva.”

Umwe mu bayobozi muri Imbuto Foundation, yabwiye INYARWANDA ko abantu 23 batoranyijwe ari bo bafite imishinga yashimwe n’Akanama Nkemurampaka. Avuga ko ibi ari byo byatumye hatangazwa 23 aho kuba 30 nk’uko byari byatangajwe aya marushanwa atangira.

Yavuze ko ibyandeweho n’Akanama Nkemurampaka mu guhitamo imishinga myiza, byasobanuwe mu buryo bwimbitse na Alice Nkulikiyinka, Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubucuruzi cya Business Professionals Network mu Rwanda na Rosemary Mbabazi Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, ubwo batangizaga ku mugaragaro iki kigega cya miliyoni 300 Frw.

Uyu muyobozi anavuga ko mu mpapuro abitabiriye bujuje hari harimo ibyo imishinga yabo igomba kuba yujuje, bityo ko ntawe ukwiye kubyirengagiza. Avuga ku bantu batsinzwe batishimiye uburyo imishinga yatoranyijwe yagize ati:

“Umuntu wese utatsinze irushanwa runaka ntabwo yabura gutekereza ko bamurenganyije kuko uri mu irushanwa wese aba yumva ibye binoze kurusha iby’abandi. Ariko nanone irushanwa ni uko rigenda hagomba kubaho abahiga abandi”.

Abitabiriye iri rushanwa barenga 600, bavuyemo 45 bageze mu cyiciro cya nyuma. Abantu 43 (2 ntibabonetse) nibo bamuritse imishinga yabo, batoranyijwemo 23 batsinze, aho buri umwe azahabwa miliyoni 10 Frw, bivuze ko bazahabwa miliyoni 230 Frw hagasigara miliyoni 70 Frw.

Tariki 24 Nyakanga 2020 ni bwo Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco na Imbuto Foundation babinyujije muri ArtRwanda-Ubuhanzi batangije 'Gahunda Igamije kuzahura Icyiciro cy’Inganda Ndangamuco'.

Iyi gahunda yitezweho gutanga ibisubizo bizafasha abahanzi mu guhangana n’ingaruka bafite muri ibi bihe bikomeye by'icyorezo cya Covid-19. Yatangiranye inkunga y'ingoboka ya miliyoni 300 Frw azafasha abahanzi n'ibigo bitandukanye kubasha gushyira mu bikorwa imishinga yabo.

Ntawirema Celestin Umuyobozi wa Rwanda Cultural Fashion Show, avuga ko atiyumvisha ukuntu umushinga we utatoranyijwe kandi umaze imyaka 8 utanga umusanzu mu ruganda rw'imideli

Phocas Maniraguha na we wari uhatanye, avuga ko bakeneye gusobanurirwa ibyagendeweho hatoranywa imishinga 23

Imbuto Foundation yasobanuye ko abahanzi na ba rwiyemezamirimo batsinze ari bo bari bujuje ibyo Akanama Nkemurampaka kagenderagaho

Denis Rwema, Jules Sentore mu babonye miliyoni 10 Frw buri umwe yo gukora umushinga we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND