Mu Rwanda ahagana mu 2007 ni bwo imyidagaduro yatangiye gutera imbere cyane mu buryo bw’ikoranabuhanga, aha ni naho itangazamakuru ryatangiye gutera imbere cyane mu gice cy’imidagaduro, bamwe mu banyamakurukazi batandukanye bashyizemo imbaraga mu kuzamura igice cy’imyidagaduro.
Gushima cyangwa kubahira umuntu icyo yakoze biba byiza iyo uwo ubibwira
agifite imbaraga zo gukora ibyisumbuyeho ndetse ukanabimubwira abyumva. Igisata
cy’itangazamakuru rishingiye ku myidagaduro ni kimwe mu bikunze kwiharirwa n’igitsinagabo gusa hari n’abigitsinagore bakora uko bashoboye bagashyiramo imbaraga
kandi zigatanga umusaruro.
Kuri iyi nshuro tugiye kurebera hamwe bamwe mu banyamakurukazi bakoze uko
bashoboye bagatanga umusanzu mu iterambere rw’umuziki nyarwanda. Uruhare rwa buri
umwe yagiye arutanga mu burwo bumwe cyangwa ubundi.
Tidjara Kabendera
Kabendera ni umwe mu bagize uruhare mu gususurutsa abantu binyuze muri bimwe mu biganiro yagiye akora. Tidjara
Kabendera amaze imyaka 15 akora itangazamakuru, muri iyo myaka, 14 yose yayikoze muri RBA
mu biganiro bitandukanye by’imyidagaduro. Umuhate we mu kazi ndetse no gushyigikira cyane abahanzi n'abandi bo mu gisata cy'imyidagaduro ni byo twashingiyeho tumushyira kuri uru rutonde.
Anitha Pendo
Pendo yigaruriye imita y’abanyarwanda batari bake kubera uburyo asusurutsa abantu haba kuri Radiyo cyangwa Televiziyo. Yatangiye umwuga w'itangazamakuru mu 2007 kuri Flash Fm aza gukomereza kuri Contac Fm, aza no kujya kuri City Radio mu 2009, aho yamenyekaniye cyane akora ikiganiro 'Umunsi ukeye' nyuma yaho akomereza muri RBA n'uyu munsi ni ho agikora. Ni umunyamakurukazi, umu Dj akaba n'umushyushyarugamba. Yayoboye ibitaramo bikomeye birimo na Primus Guma Guma Super Star, yaje guhagarara igasimbuzwa Iserukiramuco ryiswe 'Iwacu Muzika Festival'.
Sandrine Isheja
Sandrine Isheja yakunzwe cyane kubera ijwi rye ryiza. Yatangiriye kuri Salus Radio ubwo yimenyerezaga umwuga akiri umunyeshuri, aza gukomereza ku Isango Star na K Fm. Nyuma yakomereje kuri Kiss Fm aho akora ikiganiro cya mu gitondo kiri mu bikunzwe cyane mu gihugu. Isheja amaze imyaka icumi akora umwuga w’itangazamakuru. Gukunda akazi, uburambe mu mwuga w'itangazamakuru, inama ze ku rubyiruko, gushyigikira cyane igisata cy'imyidagaduro biri mu byo twashingiyeho tumushyira kuri uru rutonde.
Antoinette Niyongira
Niyongira yatangiye itangazamakuru akirangiza amashuri yisumbuye. Ari mu bagore
bagaragaje ubudasa muri uyu mwuga cyane cyane mu myidagaduro. Mu mwaka wa 2011 ni bwo yatangiriye
ku Isango Star, ahava ajya kuri Radio10, ubu akorera Kiss Fm. Kuba yaratangiye itangazamakuru kera akiga mu yisumbuye, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi akaba agitanga umusanzu we mu gisata cya Showbiz kandi akaba ari mu banyamakuru bakunzwe cyane, ni byo twabyumye tumushyira kuri uru rutonde.
Cyuzuzo Jeanne d'Arc
Amaze imyaka 8 mu mwuga w'itangazamakuru. Yatangiriye uyu mwuga ku Isango Star, nyuma ajya kuri Royal Fm, ubu ari gukora kuri Kiss Fm. Ni umwe mu bakobwa bakora itangazamakuru bakunzwe cyane kubera ibyiza
yagiye akora mu myidagaduro.
Aissa Cyiza
Yatangiye itangazamakuru mu mwaka wa 2012 atangirira ku Isango Star, aza gukomereza kuri Royal Fm mu biganiro bikunzwe cyane nka Royal connect' n'ibindi. Anasoma amakuru ku Isango Tv. Kuva agitangira itangazamakuru kugeza uyu munsi, izina Aissa Cyiza rirazwi cyane muri Showbiz kubera umurava we.
Michelle Iradukunda
Yatangiye itangazamakuru mu 2013 atangiriye ku Isango Star mu kiganiro Isango Relax Time, nyuma mu 2015 aza kujya gukorera muri RBA aho akora kuri Magic Fm imwe muri Radio zikunzwe mu gihugu gice cy’imyidagaduro.
Uko u Rwanda rutera imbere ni nako n’abagore batera imbere ndetse n’abakora umwuga w’itangazamakuru bakazamuka cyane mu gice cy’imyidagaduro.
Umwanditsi: Mukahirwa Diane-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO