Sassnitz ni umujyi muto wo mu Budage uherereye ku nkombe ya Atlantic. Uyu mujyi umaze iminsi ugirwaho ingaruka zikomeye kubera ihangana rya poritiki mpuzamahanga n’ubukungu. Uyu mujyi uri ku kirwa cya Rugen wagombaga kunyuzwamo bimwe mu bikorwa bya Nord Stream 2, umushinga wa gas iva mu Burusiya ikagurishwa mu Budage kimwe n’ahandi i Burayi.
Muri aya mezi abiri
ashize ibikorwa by’uyu mushinga wa Nord Stream 2 byagiye bidindizwa n’impamvu
za poritiki. Ingero zibangutse twavuga zabaye inzitizi ikomeye kuri uyu
mushinga w’Abarusiya harimo ibihano Amerika yashyiriyeho amasosiyete ndetse n’abantu
ku giti cyabo bakorana n’uyu mushinga. Ikindi tutakwirengagiza n’agatotsi kaje
mu mubano w’Ubudage n’Uburusiya kubera ikibazo cy’umunyaporitiki Alexei
Navalny, bivugwako aherutse kugirirwa nabi akarogwa na Kremlin nyuma akaza
kuvurirwa mu Budage.
Tugarutse ku mujyi muto
wa Sassnitz, uyu ni wo warimo byinshi mu bikoresho byagombaga gukoreshwa mu
isoza ry’iyubakwa ry’imiyoboro ya gas. Ibi bikorwa remezo byarikuzagira
ingaruka nini mu guteza imbere uyu mujyi. Magingo aya, uyu mushinga wa Nord
Stream 2 wabarirwaga
abarirwa agaciro ka miriyaridi hafi €17.
Muri Kanama,
abasenateri batatu bandikiye ibarwa ubuyobozi bukuru by’uyu mujyi kimwe n’amasosiyete
akorana n’uyu mushinga. Iyi barwa nta kindi cyarimo kitari ukugaragariza aba
bavuzwe haruguru ko bazafatirwa ibihano n’ Amerika mu gihe ibikorwa by’uyu
mushinga bikomeje. Amerika ishinja Ubudage kuba butabagurira gas yayo kandi bo
baharira amafaranga menshi y’ingengo y’imari yayo mu gisirikare cyayo mu
kurinda Ubudage.
Magingo
aya, uyu mushinga wa Nord Stream 2 wari
hafi kugera ku musozo dore ko hari hasigaye kubakwa umuyoboro ungana na
kirometero hafi 150 gusa. Donald Trump ntiyigeze ashyigikira na mba uyu
mushinga. Ihagarikwa ry’uyu mushinga rizahungabanya ubukungu bw’uyu mujyi.
TANGA IGITECYEREZO