RFL
Kigali

Umutoni Grace witabiriye Miss Career Africa 2019 yakoreye ubukwe muri Amerika-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/09/2020 8:50
0


Umukobwa witwa Umutoni Grace wahataniye ikamba rya Miss Career Africa 2019, yatangiye urugendo rushya n’umukunzi we Muhima Bruce, ni nyuma y’uko bakoreye ubukwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Umutoni Grace na Muhima Bruce bakoze ubukwe ku wa Gatandatu tariki 12 Nzeri 2020, mu birori byabereye ahitwa Seattle muri Leta ya Washington yo muri Amerika.

Uyu mukobwa yakoze ubukwe na Bruce nyuma y’uko ku wa 29 Kanama 2020, akorewe ibirori byo gusezera ubukumi. Ni ibirori byarimo inshuti ze, abo mu muryango n’abandi bamuhaye inama azakenyereraho mu rugo rushya.

Grace na Bruce bakoze ubukwe nyuma y’imyaka itatu bakundana. Nyuma y’irushanwa rya Miss Career Africa 2019, Grace yahise ajya kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mukobwa ari mu bitabiriye irushanwa rya Miss Career Africa 2019, ndetse abasha kujya mu mwiherero w’irushanwa, ariko nta kamba yegukanye.

Umutoni Grace ari mu bakobwa 22 bari bahagarariye u Rwanda muri Miss Career Africa, aho yari kumwe na Igihozo Mireille, Mukamwiza Yvette, Musemakweri Delphine, Iradukunda Faustine, Uwihirwe Roselyne, Uwingeneye Frida, Ishimwe Gaella, Mpano Umuhumuriza Yvonne n'abandi.

Umutoni Grace witabiriye Miss Career Africa 2019 yakoze ubukwe

Muhima Bruce [Uri imbere] yarushinganye na Umutoni Grace witabiriye Miss Career Africa 2019

Umutoni na Bruce batangiye urugendo rushya rw'urukundo, kuri uyu wa Gatandatu

Imyaka itatu irashize Bruce akundana byeruye na Umutoni Grace

Umutoni Grace yakoze ubukwe agaragiwe n'abakobwa b'ikimero

Umutoni na Bruce bakoreye ubukwe muri Leta ya Washington

Umutoni Grace yari aberewe ku munsi w'ubukwe bwe

Umutoni yakorewe ibirori bya Bridal Shower, ku wa 29 Kanama 2020






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND