RFL
Kigali

Ally Niyonzima wakiniraga Rayon Sports yerekeje muri Azam FC yo muri Tanzania

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/08/2020 0:24
0


Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi wakiniraga ikipe ya Rayon Sports, Niyonzima Ally, yamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya AZAM FC yo mu gihugu cya Tanzania.



Ally Niyonzima nta kipe yari afite nyuma yo gusoza amasezerano y’amezi atandatu yari afite muri Rayon Sports, akaba yerekeje mu ikipe ya Azam FC imaze kubaka igitinyiro muri Tanzania.

Uyu musore byavugwaga ko  ibiganiro birimbanyije hagati ye na Yanga SC yo muri Tanzania, aho yavuye mu Burundi ajya kumvikana n’iyi kipe, ayisaba kumuha ibihumbi 60 by’amadolari, ariko birangira batumvikanye ahitamo kwerekeza muri Azam yamuhaye ibyo yifuzaga.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Kanama 2020 ni bwo ikipe ya AZAM FC izahagararira Tanzania mu mikino ya Confederation Cup, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yagize iti:

AZAM FC yasinyishije umukinnyi w’umunyarwanda Ally Niyonzima. Uyu mukinnyi akaba yaguzwe nyuma yo kubigirwaho inama n’umutoza mukuru w’ikipe Aristica Cioaba.

Ku wa 30 Kanama 2017 ni bwo Niyonzima Ally yasinyiye AS Kigali amasezerano y’imyaka ibiri, avuye muri Mukura Victory Sports, atanzweho miliyoni 10 Frw mbere y’uko ayivamo mu ntangiriro za 2019.

Yaguzwe na APR FC muri Gashyantare 2019, avuye muri AS Kigali ku masezerano y’amezi atandatu, ayivamo muri Kanama yerekeza muri Oman.

Nyuma yo kuva muri Oman muri Mutarama uyu mwaka Ally Niyonzima yerekeje muri Rayon Sports aho yabasinyiye amasezerano y’amezi atandatu ndetse anabatsindira ibitego bibiri mu mikino ibiri baherukaga gukina muri shampiyona.

Ally Niyonzima yasanze muri Tanzania abandi bakinnyi b’Abanyarwanda nka Haruna Niyonzima na Sibomana Patrick bakinira Yanga SC, Kagere Meddie wa Simba SC, Mugiraneza Jean Baptiste Migi wa KMC ndetse na Rutanga Eric wamaze gusinyira Yanga SC.


Ally Niyonzima yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri Azam FC yo muri Tanzania






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND