RFL
Kigali

Umunyarwandakazi mu bahawe buruse ya Kaminuza n’umuhanzi Patoraking

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/07/2020 16:10
0


Umunyarwandakazi ari ku rutonde rw’abana 10 bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika bahawe buruse ya Kaminuza n’umuhanzi w’umunya-Nigeria wakunzwe mu ndirimbo “My woman, My Everything.”



Ni nyuma y’uko umwaka ushize Patrick Nnaemeka Okorie uzwi nka Patoranking atangaje ubufatanye na Kaminuza ya African Leadership University [ALU].

Kuva icyo gihe abatari bacye basabye kwishyurirwa amafaranga y’ishuri n’ibindi.

Aba banyeshuri batangajwe bazishyurirwa 100% amafaranga y’ishuri, hiyongereho guhita bagirwa abanyamuryango ba “Next Generation of Extra Ordinary Leaders and Enterprenuers” muri African Leadership University.

Patoraking yavuze ko yishimiye guha ikaze aba banyeshuri mu muryango mugari- Abatangajwe ni umunya-Nigeria Chidera Nnadozie [Azigira muri Mauritius]; Abdulmaleek Usman wo muri Nigeria [Azigira mu Rwanda].

Umunya-Ghana Emmanuel Markwei [Azagira mu Rwanda], umunya-Tanzania Hardness Range [Azigira mu Rwanda], umunya-Zimbabwe Hanisani Nleya [Azigira mu Rwanda], umunya-Uganda Amos Kasumba [Azigira Mauritius].

Hari kandi umunya-Liberai Kafumba S Daramay [Azigira Mauritius], umunya-Kenya Emmanuel Okorwoit [Azigira Mauritius; umunyarwandakazi Sandra Mugeniwayesu [Azigira mu Rwanda] ndetse n’umunya-Burkina Faso Youssouf Ouedraogo [Azigira mu Rwanda].

Patoraking aheruka i Kigali ku wa 09 Ukwakira 2019 aho yaririmbye mu gitaramo gisoza inama ya Youth Connekt Africa Summit 2019 yabaga ku nshuro Gatatu aho yafunguwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Iki gitaramo kandi cyaririmbyemo abahanzi Nyarwanda barimo Ngabo Medard [Meddy], Itahiwacu Bruce Melodie na Queen Cha.

Patoraking yamenyekanye birushijeho binyuze mu ndirimbo nka ‘Garlie O’, ‘God Over Everything’, ‘Heal D world’ n’izindi.

Muri Gicurasi 2019 yashyize ku mugaragaro Album yise "Wilmer" yifashishijeho abahanzi batandatu barimo Bera, Nyashinski, Busiswa, Dadju, Donae’o na Davido.

Ni album ya kane uyu muhanzi yashyize hanze kuva yatangira urugendo rw’umuziki.

Iyi Album yayikoze ayishyizeho umutima na 'roho’ ayitezeho kuzafasha benshi bacitse intege mu buzima bakeneye uwabwira amagambo yabafasha kwongera guhaguruka bagakomeza urugendo.

Umuhanzi Patoraking yahaye buruse ya Kaminuza abantu 10 barimo Umunyarwandakazi

Patoraking yakoreye igitaramo gikomeye muri Kigali Arena ashima uko yakiriwe

Patoraking yagiriye ibihe byiza i Kigali mu nama yavugiyemo iby'indirimbo ye na Meddy

Patoraking yaramukanyije na Perezida Kagame mu Inama ya Youth Connect Africa Summit 2019





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND