Airtel Rwanda
Kigali

Asaph Worship Band yasohoye indirimbo nshya 'The Story' y'inkuru ihebuje irenze izavuzwe n'izizavugwa zose

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/07/2020 19:09
0

Asaph Worship Band, itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rikorera muri Zion Temple Celebration Centre Paruwase ya Nyarutarama ryashyize hanze indirimbo nshya ryise 'The story' ivuga ku nkuru nziza kurusha izindi zose zavuzwe ndetse n'indi zose zizavugwa.



Asaph Worship Band ni itsinda rifite umwihariko wo gukora indirimbo ziganjemo iziri mu rurimi rw'Icyongereza. Kuva mu mwaka wa 2017 kugeza ubu, bamaze gukora Album eshatu. Album yabo ya mbere bayise 'Glorious Resurrection', Album ya kabiri bayita 'Paid in Full' naho Album ya gatatu bayita 'Living Sacrifice'. Pastor Jean Bosco Kanyangoga (Pastor JB) Umushumba wa Zion Temple Nyarutarama ni we mwanditsi w'indirimbo muri iri tsinda. 

Amakuru mashya kuri iri tsinda ni uko ryamaze gushyira hanze indirimbo nshya ryise 'The Story' iri mu rurimi rw'Icyongereza. Adeline, Umuvugizi wa Asaph Worship Band yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo yabo nshya ikubiyemo 'inkuru ihebuje irenze izigeze ndetse n'izizavugwa zose'. Yavuze ko iyo nkuru ari iy'urupfu no kuzuka kwa Yesu Kristo wishyuye ikiguzi cy'ibyaha by'abari mu Isi bose kugira ngo babeho ku bwe ari ibitambo bizima bishimwa n'Imana. Yagize ati:

Ni indirimbo ivuga inkuru ihebuje irenze izigeze n'izizavugwa zose. Ni inkuru y'urukundo Imana yakunze abari mu isi. Ni inkuru ya Yesu Kristo umwana w'Imana nzima, umucunguzi w'isi, ivuga ko mu gupfa no mu kuzuka kwe, yishyuye ikiguzi cy'ibyaha byacu byose kugira ngo tubeho ku bwe turi ibitambo bizima bishimwa n'Imana.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA 'THE STORY' YA ASAPH WORSHIP BAND






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND