RFL
Kigali

Patrick Mahomes yaciye agahigo ko gusinya amasezerano ahenze ku Isi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/07/2020 12:16
0


Patrick Mahomes wamamaye mu mukino w’umupira w’amaguru w’abanyamerika uzwi nka ‘American Football’ yaciye agahigo ko kuba umukinnyi usinye amasezerano maremare kandi ahenze ku Isi mu mikino yose, nyuma yo gusinyana amasezerano y’imyaka 10 n’ikipe ya Kansas Chief imyaka 10 akazavanamo Miliyari 500 Frws.



Mohomes niwe mukinnyi wa mbere ku Isi usinye amasezerano ahenze kandi y’igihe kirekire, akaba akuyeho agahigo kari gafitwe na Mike Trout ukinira Los Angeles muri ruhago y’Abanyamerika, amasezerano ye akaba yari afite agaciro ka miliyoni 426.

Ibindi bikubiye mu masezerano Mahomes yasinye, harimo ko agomba guhabwa miliyoni 140 z’amadorali mu gihe cyose byaba ngombwa ko asezererwa ubwo yaba avunitse, ndetse akaba nta yindi kipe izaba yemerewe kumutwara.

Mahomes w’imyaka 24 y’amavuko, yari kuzasoza amasezerano ye mu mwaka utaha wa 2021 ariko ikipe ye ya Kansas City yahisemo kumwongerera amasezerano y’igihe kirekire kandi amuzitira kutagira indi kipe yerekezamo, akaba ashobora kuzanahasoreza umwuga we muri uyu mukino.  

Patrick Mahomes yatowe nk’umukinnyi w’umwaka, MVP, muri shampiyona y’umupira w’amaguru w’Abanyamerika muri 2018 aho umwaka ushize yahesheje ikipe ye igikombe cya shampiyona ya NFL nyuma y’imyaka 50 itagikozaho imitwe y’intoki.

 

Mahomes yakuyeho agahigo kari gafitwe na Mike Trout

Mahomes yafashije ikipe ye gutwara igikombe umwaka ushize

Mahomes yabaye MVP muri 2018





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND