RFL
Kigali

Umugore wa Dr. Dre yatse gatanya nyuma y’imyaka 24 barushinze

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/06/2020 8:15
0


Nicole Young yasabye gutandukana n’umuraperi Andre Romelle Young [Dr. Dre] bamaze imyaka 24 babana nk'umugabo n'umugore byemewe n'amategeko.



Dr. Dre ubusanzwe witwa Andre Young afite umutungo w’amadorali miliyoni 800, gusa TMZ yamenye ko we n’umugore we batigeze bemeranya ivangamutungo.

Uyu muryango ufite abana babiri, umukobwa witwa Truly Young w’imyaka 19 na musaza we witwa Truice Young w’imyaka 23.

Young Nicole washakanye na Dre biravugwa ko akeneye ubufasha mu by’imitungo buvuye mu mitungo Dre atunze kandi ahagarariwe n’umunyamategeko Samantha Sepctor.  

Samantha Spector yaburanye izindi manza nk’izi zizwi nk’urwa Jenna Dewan na Amber Heard bazwi mu ruganda rwa Hollywood.

Dr. Dre na Young bwa nyuma baheruka kugaragara bari kumwe hari muri Gashyantare mu kiganiro ‘Tom Ford Fashion Show’ aho uyu muraperi yavugaga ukuntu yifuza kwizihiza umunsi w’amavuko ari kumwe n’umugore we.

Dre uri mu baraperi bakomeye ku Isi ni we muyobozi w’ikigo Aftermath Entertainment, ndetse hashize iminsi mike ari mu bashinze Death Row Records.

Ku wa 25 Gicurasi 1996, nibwo yahamije isezerano rye na Nicole Young wakinnye muri shampiyona ya NBA.

Mu 2014, Apple yatanze amadorali miliyari 3 ku kigo ‘Beats Electronics’ cya Dr. Dre byatumye aba uwa mbere mu bakora injyana ya Hip-Hop batunze miliyari y’amadorali nk’uko byatangajwe na Forbes.

Ibi byatumye icyo gihe, Dr. Dre agura inzu y’amadorali miliyoni 40 mu Mujyi wa Los Angeles yahoze ari iy’umukinnyi wa NFL, Tom Brady n’umukunzi we w’umunyamideli Gisele Bundchen.

Mu 2001, byavuzwe ko Dr. Dre yagurishije imigabane muri kompanyi ye yise Aftermath Entertainment ku madorali miliyoni 52.

Dr. Dre afite abana batandatu yabyaye ku bagore batanu; barimo abahungu bane n’abakobwa babiri.

Ku myaka 16 nibwo Dr. Dre yabyaranye n’umukunzi we wa mbere witwa Cassandra Joy Green, uwo mwana bamwise Curtis.

Ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko Dre atigeze ahura n’uyu mwana mu myaka 20 ishize.

Mu 1983, Dre yibarutse umwana w’umukobwa yise La Tanya Danielle Young ku mugore witwa Lisa Johnson.

Umuhungu we, Andre Young Jr. yitabye Imana ku myaka 20 mu 2008, ibizamini by’abaganga bigaragaza ko yakoresheje ibiyobyabwenge birengeje urugero.

Uyu muraperi kandi asanzwe afitanye umwana n’umuhanzikazi Michel’le wavutse mu 1988.

Dr. Dre yatunganyije Album “Doggystyle (1993)” ya Snoop Dogg. Mu 1999 bombi bahuriye ku mushinga w’indirimbo “Stille D.R.E” yasohotse kuri Album ya Dr. Dre mu 2001.

Mu 1998 yasinyishije Eminem, mu 2002 asinyisha 50 Cent abakorera Album zabagize ibyamamare ndetse bazisaruramo agatubutse.

Young Nicole, umugore wa Dr. Dre yasabye ko batandukana nyuma y'imyaka 24 barushinze

Uhereye ibumoso: Young Nicole, Dr. Dre n'umukobwa wabo Truly Young- Ku wa 15 Werurwe 2018 mu Mujyi wa London mu Bwongereza

Dr. Dre n'umugore we Nicole Young ndetse na Kanye West n'umugore we Kim Kardashian

Mu 2014, Dr. Dre yaguze inzu y'amadorali miliyoni 40 mu Mujyi wa Los Angeles





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND