RFL
Kigali

Butera Knowless yahishuye ko 70% y’indirimbo ze zanditswe n’umugabo we

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/06/2020 16:57
0


Umuhanzikazi Butera Knowless ufite izina rikomeye muri muzika Nyarwanda yahishuye ko indirimbo ze nyinshi zanditswe n’umugabo we, Ishimwe Clement usanzwe ari umujyanama we binyuze muri Label yitwa Kina Music.



Uyu muhanzikazi kuri ubu wasohoye amashusho y’indirimbo ‘Nyigisha’ yagaragajemo umwana we yatangaje ibi mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kamena 2020, ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo. 

Ni indirimbo irimo ubutumwa busaba abantu kugira ubumuntu mu migirire yabo ya buri munsi, kandi bagaharanira iherezo ryiza.

Hari aho Knowless aririmba agira ati “…Nyigisha kuba umuntu nyagasani, mpa ubumuntu, mpa umutima. Mpa ubupfura simbe gito ngo ubuto bunshuke bimviremo gutana. Ngira umuntu ariko umpe n’ubumuntu.”

Iyi ndirimbo yaje ikorera mu ngata “Blessed” yasohoye umwaka ushize.

Knowless yinjiye muri Kina Music mu ntangiriro za 2012 afashwa gushyira ku isoko Album ya kabiri, iya Gatatu mu 2014 n’iya kane mu 2016 ubu bari kumufasha gutegura Album ya Gatanu azamurika uyu mwaka. 

Izi Album zose ziriho indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye zanditswe n’umugabo we nka “Ko nashize”, “Uzagaruke”, “Baramushaka”, “Ikizere”, “Te Amo”, “Mwungeri”, “Rejoice” n’izindi.

Knowless avuga ko Clement ari umwanditsi mwiza w’indirimbo unifashishwa n’abandi bahanzi bahuriye muri Kina Music.

Yagize ati “Hafi y’indirimbo zose ni we uzandika. 70% iba ari iye mu myandikire kubera y’uko nsanzwe nandika nanjye ndandika ndi umwanditsi ariko rero burya buri muntu wese agira umukuriye.”

Akomeza ati “Iyo turi muri studio, turi kwandika indirimbo byanze bikunze mbere yo gutekereza icyo nandika mbanza gutekereza y’uko yakwandika ibikomeye kundusha.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko gukorana na Clement mu bijyanye n’imyandikire y’indirimbo byorohera buri wese umugannye.

70% y'indirimbo za Butera Knowless zanditswe n'umugabo we Ishimwe Clement

Knowless avuga ko umugabo we ari umwanditsi mwiza w'indirimbo unifashishwa n'abandi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NYIGISHA" YA BUTERA KNOWLESS

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND