RFL
Kigali

Murumuna wa Chameleone agiye gukorana n’inzu ikomeye ku Isi ifasha abahanzi

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:18/06/2020 14:21
0


Pius Mayanja umuhanzi wo muri Uganda ukoresha izina rya Pallaso mu muziki byamenyekanye ko yiteguye gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire n'inzu ifasha abahanzi iri mu zikomeye ku isi ''Sony Music Africa''.



Ubwo yasuraga igihugu cya Africa y'Epfo ari naho iyi kompanyi ifite icyicaro mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2020, ni bwo Pallaso yatangiye kugirana ibiganiro n’iyi nzu iri mu zikomeye ku isi mu gufasha abahanzi. Sony Music Entertainment Africa, ni kompanyi umuntu yakwita inzu ifasha abahanzi ikaba ishami rikomoka kuri Sony Corparation Of America kompanyi ifitanye imikoranire na Japans Sony Corporation. 

Ibi byose byibumbiye mu kitwa Sony Music Entertainment umuntu yakwita ikigo kinini gifite inzu zifasha abahanzi mu bikorwa byabo hirya no hino ku isi. Abahanzi benshi b’ibikomerezwa tuzi kuri iyi si, gukorana na Sony Music byabafashije kuzamura ubwamamare bwabo ku buryo Pallaso kugirana amasezerano na ‘’Sony Music Africa’’ bishobora kumugira icyamamare ku rwego rw’isi nk'abahanzi twamenye barimo Alicia Keys, Beyonce, Pitbull, Enrique Iglesias n’abandi benshi bagiye bakorana n’iyi Kompanyi.

Uyu muvandimwe wa Dr Jose Chameleone ubu ugezweho muri Uganda mu ndirimbo ‘’Akomelerwe’’ agiye kwiyongera ku rutonde rw’abandi bahanzi b’abanyafurika bakoranye na Sony Music barimo nka Ali Kiba, Davido, D’banji n’abandi. Kugirana amasezerano na ’’Sony Music Africa’’ biramugira umuhanzi wa kabiri wo muri Uganda ukoranye n’iyi nzu nyuma ya Vinka wari usazwe ukorana na Swangz Avenue nyuma akaza kugirana amasezerano na ’’Sony Music Africa’’ ifite icyicaro muri Afriks y'Epfo umwaka ushize.


Pallaso [ibumoso] ubwo yerekezaga muri Africa y'Epfo mu ntangiriro z'uyu mwaka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND