Ubudahemuka mu bashakanye bugizwe no kurahira kudahemukirana no gutekereza ko uwo mwashakanye ari inshuti yihariye, umwe rukumbi kuri buri kimwe
Kuri bamwe, ubuhemu bushobora kuba ikintu rusange ugasanga
umwe mu bashakanye ahemukiye undi ibyo bikaba iminsi yose bazamarana, Ariko se
kuba umwizerwa ni iki? Kuba umwizerwa birenze kutabeshya mugenzi wawe,
Kuba umwizerwa bisobanuye kutagirana gahunda n’imwe yerekeye
urukundo n’undi muntu uwo ari we wese kuko wamaze kubona uwawe, ukubereye
ndetse ukunyuze
Kuba umwizerwa bisobanura guhagarika gukundana n’undi muntu
uwo ari we wese nubwo umuntu wicaye imbere yawe mukabari cyangwa ahandi ari
mwia cyane. Ibi bivuze ko ugomba gushikama ukanga icyifuzo icyo ari cyo cyose
cyabangamira umubano wawen’uwo wahisemo kubana na we
Kuba umwizerwa bivuze kurinda impeta yawe ndetse kamenya ko
ubu washatse ndetse ko wishimiye ko wahinduye buzima, ko uri mu buzima bushya n’uwo
mwashakanye
Kuba umwizerwa ni ukuba inyangamugayo no kuba indahemuka
kuri mugenzi wawe no kumubwira ibyabaye byose kumunsi wawe, ndetse n’ibintu
bito cyane ukabimubwira utibagiwe kumubwira ko wahuye n’uwahoze ari inshuti
yawe cyangwa ko hari umuntu washatse kugutereta
mu gihe wari uri gufata ifunguro rya sasita. Kuberako uyu muntu akwiye
kubimenya byose , nubwo byakubabaza.
Kuba umwizerwa ni ukumenya imipaka yose umukunzi wawe
yashyizeho kandi ntuyirenze. Mubyukuri, umuntu musangiye ubuzima ntakubuza
kohereza ubutumwa cyangwa kwishimira ifoto y’undi muntu ku rubuga rusange,
cyangwa kugira inshuti. Ariko, kuba umwizerwa mu byukuri ntabwo ari uguhisha
umukunzi wawe ubutumwa woherereza abandi bantu, ntabwo bivuze kohereje
ibitekerezo by’imibonano mpuzabitsina munsi y’ifoto
Kuba umwizerwa ntabwo ari ukubuza undi muntu kwinjira mu buzima
bwawe gusa,Kuba umwizerwa ni ukumva urukundo rutagira umupaka ku muntu musangiye
ubuzima, urukundo rurenze icyifuzo cyawe cyo kubana n’undi. Ni ukumenya ko
wabonye urukundo rw’ubuzima bwawe wahisemo kumarana ubuzima bwawe bwose. Ni
ukwirinda imyitwarire iyo ari yo yose yatesha umutwe ndetse yabangamira urugingo
rwawe.
Src: Parlerdamour.fr
TANGA IGITECYEREZO