RFL
Kigali

Foursquare Gospel church yamurikiwe urusengero rw'icyitegererezo rwuzuye mu gihe gito cyane-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/05/2020 19:11
1


Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Gicurasi 2020 Itorero Foursquare Gospel church Rwanda rifite icyicaro gikuru ku Kimironko mu mujyi wa Kigali ryamurikiwe inyubako y'itorero yavuguruwe mu gihe gito kabone n'ubwo imirimo yo kuyubaka yabanje gukomwa mu nkokora na Coronavirus.



Foursquare Gospel Church Rwanda Itorero (FGR), ni itorero rya Gikristo rikorera mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2005, icyicaro gikuru kiri ku Kimironko mu karere ka Gasabo, rikaba riyobowe na Bishop Dr. Masengo Fidѐle. FGR, ifite amatorero arenga 40 hirya no hino mu gihugu.

Kuva mu kwezi kwa 10 tariki ya 17, 2019, nibwo hatangiye imirimo yo kuvugurura inyubako z'itorero rya FGR/Kimironko, bituma imirimo yose y'itorero nk'amateraniro n'ibindi byimurirwa ahandi kugira ngo imirimo yo kubaka igende neza. 

Mu gihe biteguraga kugaruka mu nyubako nshya, ni bwo mu gihugu hose hatangiye gushyirwa mu bikorwa gahunda ya 'Guma mu Rugo' mu rwego rwo kurwanya no gukumira icyorezo cya Covid-19, bityo imirimo ijyanye n'inyubako nayo iba ihagaze ariko n'ubundi yendaga kugera ku musozo.


Bishop Dr Masengo Fidele hamwe n'umufasha we

Aho Leta y'u Rwanda ifunguriye imirimo imwe nimwe, imirimo y'inyubako y'uru rusengero yarakomeje ndetse kuri ubu iyi nyubako yamaze kuzura ndetse dore ko kuri uyu wa Gatatu bayimurikiwe ku mugaragaro na kompanyi yayubatse. Nk'uko bitangazwa na Bishop Dr Fidele Masengo Umuyobozi Mukuru w'iri torero, barashima Imana ko iyi nyubako yuzuye mu gihe gito.

Yagize ati "Turashima Imana ko yaduhaye kompanyi (ECOMEM) itwubakira neza kandi mu gihe gito. Turashimira Imana kandi ko icyorezo cya COVID-19 kigenda kigabanuka mu gihugu cyacu, bityo tukaba twizeye ko mu gihe gikwiriye iyi nyubako y'ishuli twujuje ndetse n'iyi nyubako y'urusengero zose zizakoreshwa icyo zagenewe".

Yakomeje agira ati "Turashimira Imana yadufashije gukora umurimo wayo, turashimira umuntu wese witanze kugira ngo ibi bikorwa bigerweho, turashimira Leta yacu idahwema gushyigikira iterambere ry'amadini n'amatorero mu gihugu cyacu cy'u Rwanda. Imana idakiranirwa ibahe umugisha". Iyi nyubako izatangira gusengerwamo ubwo Leta izaba yafunguye insengero kuko kuri ubu zifunze mu kwirinda Coronavirus.

Iyi nyubako ivuguruye irimo urusengero n'ishuri


CEO wa Ecomem hamwe n'umufasha we


Abakristo n'abashumba bamennye beto mu ivugururwa ry'iyi nyubako

Amashyushyu ni yose ku bakristo ba Foursquare Gospel church yo gusengera muri iyi nyubako nyuma yo kuzura neza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • p. nduwayezu j .Bosco 3 years ago
    mwarakoze rwose natwe mûtwibuke





Inyarwanda BACKGROUND