RFL
Kigali

Ubutumwa bwa Gen. Mubaraka Visi Perezida wa APR FC ku bivugwa ku bakinnyi bashobora kuyisohokamo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/05/2020 17:23
0


Visi Perezida w’ikipe a APR FC Gen. Mubaraka Muganga yamaze impungenge abafana ndetse n’abakunzi b’ikipe y‘ingabo z’igihugu, avuga ko abakinnyi bayo bose bagifite amasezerano kandi ko ikipe ihagaze neza nta mukinnyi warambagizwa n’indi kipe ngo ayijyemo.



Kuva ku mugoroba wo ku munsi wejo ku wa Kabiri tariki 12 Gicurasi 2020, hatangiye gukwirakwizwa amakuru avuga ko rutahizamu w’ikipe ya APR FC, Byiringiro Lague, yatangiye ibiganiro na bamwe mu bayobozi b’ikipe a Rayon Sports kugira ngo azayikinire mu myaka ibiri iri imbere.

Byaranamenyekanye ko  uyu mukinnyi yahawe miliyoni icumi (10,000,000 Frws) z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ashyire umukono ku masezerano ariko biranga.

Nyuma y'ayo makuru yakomeje kunyura mu matwi y’abafana byatumye ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC, bukura mu rujijo abakunzi b’iyi kipe binyuze mu butumwa bugufi Gen. Mubaraka Muganga yatanze. Ubu butumwa yavuze ko yabutanze kugira ngo akure abantu mu rujijo bari bashyizwemo n'ibyo bumvise.

Ubu butumwa bugira buti:

“Bayobozi ba Fan Club, muraho neza kandi mukomeze mwirinde Coronavirus.

Numvise inkuru z’impungenge bamwe bagize mpita mpa Radio Rwanda ubutumwa buri hepfo ngo ibubagezeho.

Comrade Pat, muraho neza kandi kimwe n’Abanyarwandwa bose nizere ko mukomeje kubahiriza ubwirinzi bwa Coronavirus.

Ku mpungenge zagizwe na bamwe mu bafana bacu ku nkuru ngo z’umukinnyi wa APR F.C wegerewe n'indi Equipe imwifuza, uwo mukinnyi kimwe na bagenzi be bafite amasezerano ya APR FC.

Nanone, ku banyamuryango n’Abafana, Equipe yanyu APR F.C. ihagaze neza kadi cyane simpamya rero ko hari Abakinnyi bayo barambagizwa ngo bayivemo.

Izo nkuru nizishaka ko izina rya APR F.C. ryumvikana mu itangazamakuru kuko yari imaze iminsi mu kandi kazi ko gukumira icyorezo cya COVID-19. Ni Gen Mubarak Muganga”.

APR FC ishobora guhabwa igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka nyuma yo kumara imikino 23 idatsinzwe, mbere y'uko shampiyona ihagarara kubera icyorezo cya Coronavirus.


Gen. Mubaraka avuga ko nta mukinnyi wifuza kuva muri APR FC kuko ihagaze neza


Byiringiro Lague yagiranye ibiganiro na bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports


APR FC ishobora guhabwa igikombe cya shampiyona uyu mwaka





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND