Akenshi iyo uvuze ijambo “Kwiheba”, abenshi bumva kwiyanga no kwanga ubuzima bw’abantu muri rusange ku buryo kwiyica no kwica abandi bifatwa nk’ibyoroshye. Isi yaranzwe n’impfu za hato na hato, hari izatewe n’abantu b’Ibyihebe batishimiraga amahoro n’ikiremwamuntu.
1.Adolf Hitler
Adolf Hitler yavukiye ahitwa Braunau mu mujyi wa Austria uhana imbibi n’u Budage tariki ya 20 Mata 1889 apfira ahitwa Berlin tariki ya 30 Mata 1945 mu ntambara ya 2 y’isi. Ubwo yari afite imyaka 3 umuryango we wimukiye mu Budage. Mu mwaka wa 1933 kugeza 1945 yabaye umuyobozi mukuru w’umutwe yari uyoboye witwaga Nazi. Ubuyobozi bw’uyu mugabo bwabaye intandaro yintambara 2 y’isi. Yakoreye ubwicanyi ndengakamere abayahudi basaga Miliyoni 6. Yagize uruhare mu rupfu rw’abasaga Miliyoni 23.
2.Chairman Mao
Uyu mugabo yavukiye ahitwa Shaoshan kuwa 26 Ugushyingo 1893 apfira ahitwa Beijing tariki 9 Nzeli 1976. Yari umunyamatwara w’umushinwa. Uyu kandi ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’abasaga Miliyoni 60.
3.Osama Bin Laden
Osama
Bin Laden yavukiye ahitwa Saudi Arabia mu 1957 apfira ahitwa Abbottabad muri Pakistan tariki 2 Gicurasi 2011 mu gitero yagabweho n’ingabo z’Abanyamerika.
Uyu yashinjwaga gushinga umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaeda ndetse no kugaba
igitero ku igorofa ryari riri mu mujyi wa New York akarisenya. Mu bikorwa byose
by’ubwiyahuzi yakoze byatwaye ubuzima bw’abasaga 4 000.
Yavukiye
ahitwa Gori muri Georgia kuwa 18 Ukuboza 1879. Uyu yabaye umwanditsi mukuru
w’umutwe w’abasoviyeti. Uyu yishe abaturage benshi abandi abakura mu byabo abafungirana
mu nkambi bamwe muri bo bapfirayo kubera ubuzima bubi cyane bari babayemo.
Saddam
Hussein yavukiye ahitwa Tikrist muri Iraq kuwa 28 Mata 1937. Yabaye umuyobozi
mukuru wa Iraq kuva mu 1979 kugeza 2003 ubwo yanyongwaga n’Abanyamerika ku ngoma ya
George W Bush. Uyu yishe ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage be akoresheje ubumara
bw’umwuka.
Yavukiye
ahitwa Koboko muri Uganda mu 1924 apfira ahitwa Jiddah muri Saudi Arabia tariki
ya 16 Kanama muri 2003. Yabaye umuyobozi mukuru wa Uganda mu gihe cy’imyaka
8 kuva mu 1971 kugeza 1979, akaba yararanzwe no kutubahiriza uburenganzira
bw’ikiremwamuntu, igitugu, ubwicanyi, ruswa, ndetse no kutabungabunga ubukungu
bw’igihugu neza. Uyu kandi yagize uruhare mu rupfu rw’inzirakarengane zisaga
300,000.
7. Genghis Khan
Yavutse mu 1162 apfa mu 1227. Yashinze ubwami bunini cyane bwari bugizwe
n’ibice by’u Bushinwa, Aziya yo hagati, Uburasirazuba bwo hagati ndetse
n’uburayi. Ubwo bwami bugereranwa mu ngano n'ikitwa Afurika y’ubu. Uyu mwami
mu gihe yayoboraga, yishe ubuzima bw’inzirakarengane zisaga Miliyoni ebyiri
n’igice (2,500,000).
King
Leopold II yavukiye mu murwa mukuru w’u Bubirigi, Brussels mu mwaka wa 1835
apfira ahitwa Laeken mu mwaka wa 1909. Yabaye umwami w’u Bubirigi kuva mu 1865
kugeza mu 1909. Yakoze ubwicanyi bwatwaye ubuzima bw’inzirakarengane
z’abasangwabutaka b'abanyekongo basaga Miliyoni 8.
Yavutse ku 29 Nyakanga 1883 apfa kuwa 28 Mata 1945
mu ntambara ya kabiri y’isi. Yari umunyagitugu w’umutaliyani akaba yararanzwe
n’amahame ndetse n’imyanzuro bikakaye ari byo byabaye intandaro y’impfu
z’abasaga 300,000 mu gihe cy’ubutegetsi bwe.
10. Suharto
Yavukiye ahitwa Kemusu Argamula muri Indoneziya mu 1921 apfira ahitwa Jakarta muri Indoneziya mu 1998. Yabaye Umuyobozi mukuru wa Indoneziya kuva mu 1967 kugeza mu 1998. Mu gihe yayoboraga kino gihugu yakoze ubwicanyi byatwaye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga 800,000.
TANGA IGITECYEREZO