RFL
Kigali

MINISANTE yatangaje ko habonetse abantu 18 banduye Coronavirus isaba abaturarwanda ku 'Guma mu rugo'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/04/2020 22:45
0


Kuri uyu wa Kane tariki 30 Mata 2020, Minisiteri y'Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko habonetse abantu 18 banduye Coronavirus isaba abaturarwanda gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.



MINISANTE itangaje ibi mu gihe abaturage b'u Rwanda batari bacye bategerezanyije amatsiko menshi imyanzuro y'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane na cyane ko kuri iyi tariki ari umunsi wa nyuma w'icyiciro cya 3 cya Guma mu rugo bityo bakaba bakeneye kumenya niba hongerwaho indi minsi cyangwa niba abaturarwanda basubira mu buzima busanzwe.

MINISANTE yavuze ko aba bantu 18 basanzwemo Coronavirus , bigaragaza ubwiyongere bw'imibare y'abanduye mu batwara amakamyo yambukiranya imipaka n'abo bakorana. Yavuze ko abarwayi bose bari kuvurirwa ahantu habugenewe ndetse bakaba bari koroherwa. Yasabye abaturarwanda gukomeza nkubahiriza amabwiriza yashyizweho mu kwirinda Covid-19.

Iyi Minisiteri yagize iti "Murasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwaho cyane cyane gukaraba intoki kenshi kandi mukaguma mu rugo. Udupfukamunwa tugomba kwambarwa iyo abantu bavuye mu rugo ndetse n'iyo bahuye n'abandi benshi, nko mu nsisiro n'ahatuye imiryango myinshi. Umuntu wese wanga gutanga amakuru arebana n'abahuye n'umurwayi wa Koronavirus cyangwa agahisha ibimenyetso byayo aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n'amategeko".

Nyuma y'aho ubwandu bwinshi bushya bw'abanduye Coronavirus mu Rwanda buri kuboneka muri iyi minsi ari ubw'abashoferi batwara amakamyo yambukiranya imipaka, amakuru dukesha Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA) avuga ko magingo aya nta kamyo n'imwe iri kwinjira mu Rwanda ngo uyitwaye akomeze mu gihugu imbere. Amakuru avuga ko hari abashoferi bakira izo kamyo bakazikomezanya. Kuri ubu serivisi za gasutamo ziri gutangirwa ku mipaka. Ibi byose biri gukorwa mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus



Itangazo rya MINISANTE ryo kuri uyu wa Kane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND