Kigali

TOP 20: Abanyamakuru bakanyujijeho mu Rwanda, ubu bavuye mu Itangazamakuru

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/05/2020 18:39
0


Mu Rwanda abantu benshi bakunda Itangazamakuru cyane cyane irya Radiyo. Ibi byarushijeho gufata intera kuva mu 2004 ubwo hatangiraga kuvuka Radiyo zigenga bituma n’umubare w’abanyamakuru wiyongera ndetse bamwe muri bo batagira no guhimba udushya tutari tumenyerewe mu itangazamakuru mu Rwanda.



Muri iyi nkuru InyaRwanda.com tugiye kukwibutsa abanyamakuru bakunzwe kubera umwihariko wabo n'umurava wabo mu kazi kabo ka buri munsi mu binyamakuru bakoreye byiganjemo Radiyo, ubu bakaba batakigaragara muri uyu mwuga bitewe n’impamvu zitandukanye aho bamwe bahinduye akazi, abandi bakaba baragiye hanze y’u Rwanda. Urutonde rw’uko bakurikirana muri iyi nkuru nta kintu na kimwe twagendeyeho.

1.Kajugiro Sebarinda


Kajugiro Sebarinda yamenyekanye cyane kuri Radio Rwanda mu makuru y’imikino akaba yaramaze imyaka irenga 17 akora mu kiganiro 'Urubuga rw’imikino'. Yari afite umwihariko agikora kuri Radio y'igihugu wo kuba yari asobanukiwe amategeko y’imikino y’amaboko nka Basketball na Volleyball ku buryo yanafashaga bagenzi be abigisha aya mategeko.

Kajugiro kandi yari azi kogeza umupira w’amaguru inyumva nkumve kuri Radio. Icyo gihe amakuru y’imikino yatambukaga inshuro ebyiri mu cyumweru ku wa Mbere ndetse no kuwa Gatandatu. Wasangaga buri wese yategereje aya makuru yabaga ari imbonekarimwe.

Kajugiro kandi yanakoraga mu ishami ryo gutara no gutangaza amakuru kuri Radio Rwanda. Ubusanzwe uyu mugabo avuga make cyane. Kuri ubu ashinzwe itangazamakuru muri Komite Olympique (impuzamashyirahamwe y’imikino mu Rwanda). Ifoto ya Kajugiro twakoresheje, uwo bari kumwe ni icyamamare Kobe Bryant uherutse kwitaba Imana azize impanuka y'indege.

2.Frank Kalisa wamenyekanye nka Ka


Ka yari umunyamakuru kuri Contact Fm 89 :7. Yakoraga mu kiganiro cyitwaga Agasusuruko. Iki kiganiro cyabaga mu masaha ya mu gitondo aho cyabaga cyibanda ku gutangaza amakuru ndetse no gucuranga indirimbo za cyera yaba inyarwanda cyangwa inyamahanga. Abantu bakuze bakundaga iki kiganiro cyane kuko cyabibutsaga ibihe byabo binyuze mu ndirimbo.

Frank Kalisa ubu asigaye aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse ubu yubatse n’urugo aho ibisa n’itangazamakuru yabyigije ku ruhande n’ubwo yari yarigaruriye imitima ya benshi. Kalisa kandi yumvikanaga cyane mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi aho yakomezaga abantu binyuze mu biganiro byanyuraga kuri iyi Radio cyangwa mu gihe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babaga baje kuri Radio gutanga ubuhamya ni we wabakiraga.

3. Jean Claude Ndayishimiye


Jean Claude Ndayishimiye wamenyekanye cyane nka Mc Clo yakoze igihe kinini kuri Radio Authentic, Radiyo ya Gikristo y'itorero Zion Temple. Usibye kuba umunyamakuru kuri iyi Radiyo, yanabaye Umuyobozi wayo. Akiri umunyamakuru yari azwi cyane mu kiganiro cyari gikunzwe cyane kuri iyi Radiyo kitwaga 'Umuhanzi w'icyumweru' yakoranagamo na Issa Karinijabo ndetse na Marie Jeanne Neema nawe wamaze kuva mu itangazamakuru.

Nyuma yo kujya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n'umuryango we, Claude Ndayishimiye yabaye nk'uwitaje itangazamakuru ahubwo yirundurira mu gukorera Imana dore ko aherutse kwimikwa akaba Pasiteri muri Zion Temple yo muri Orlando. Hejuru yo kuba umunyamakuru, Claude Ndayishimiye ni n'umuhanzi ndetse yahoze ari umunyamideri ukomeye aho yari Umuyobozi w'Ikigo Premier Model Agency cyatoje benshi mu banyamideri bakomeye ubu ndetse na ba Nyampinga banyuranye.

4. Rémy Maurice Ufitinema


Rémy Maurice yamenyekanye cyane kuri Radiyo na Televiziyo Rwanda mu makuru y’Ikinyarwanda. Uburyo yasomaga inkuru byatumaga benshi bamukunda cyane. Kuri ubu Rémy Maurice akora mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB nk’umwe mu bakora mu itumanaho muri icyo kigo. Na we iby'itangazamakuru asa n'uwabishyize ku ruhande muri iki gihe .

5. Kamatari Murenzi wamenyekanye nka Mc Murenzi/Mc Nzi


Murenzi Kamatari yamenyekanye cyane mu Rwanda kuri Contact Fm mu biganiro by’imyidagaduro ndetse no kuyobora ibitaramo bitandukanye hano mu Rwanda. Kuri Contact Fm, Mc Murenzi yahakoze ibiganiro byinshi bitandukanye birimo nka; Route 66 yafatanyaga na Dj Khaled nyuma hazamo na Spike.

Yakoze kandi ikiganiro cyitwa Rwanda XXL aho yafatanyaga na Bac-T. Nyuma yaho Murenzi yaje kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye kwiga. Nyuma yaho yaje kujya akora ikiganiro ari muri Amerika kigatambuka kuri Contact Fm ku Cyumweru guhera saa Saba, gusa nyuma iki kiganiro cyaje guhagarara nawe asa nk'uteye umugongo itangazamakuru.

6.Ally Soudy


Ally Soudy yamenyekanye cyane kuri Radio Salus igihe yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda icyo gihe yakoraga mu kiganiro Salus Relax, aza gukomereza kuri Radio Isango Star aho yakunzwe cyane mu kiganiro nka Isango na Muzika ndetse na Sunday Night.

Ally Soudy akiri mu itangazamakuru yari azwiho guhanga udushya mu myidagaduro ndetse no kuzamura abanyamuzika bakiri bato. Nyuma yo kurushinga, Ally Soudy yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ajyanye n’umuryango we nawe itangazamakuru asa nk'uriteye umugongo kugeza ubu.

7.Emma Claudine Ntirenganya


Emma Claudine Ntirenganya yamenyekanye cyane kuri Radio Salus ndetse yabaye n’umuyobozi wayo. Yamenyekanye cyane mu biganiro byigisha ibijyanye n’imyororokere, ibintu bitari bimenyerewe kuvugirwa kuri Radio hano mu Rwanda. Yakomeje kujya akora ibi biganiro kugeza ubwo yaviriye kuri Radio Salus.

Kuri ubu Emma Claudine akora muri USAID nk’ushinzwe itangazamakuru. We ntiyateye umugongo cyane itangazamakuru, dore ko ubu asigaye anyuza ibiganiro bye kuri Youtube aho n’ubundi yakomeje gukora ibiganiro bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

8. Marie Jeanne Neema


Marie Jeanne Neema yatangiriye itangazamakuru kuri RC Huye, amenyekanira cyane kuri Radio Authentic mu biganiro bitandukanye ariko cyane cyane mu kiganiro 'Umuhanzi w'Icyumweru' cyayoborwaga na Jean Claude Ndayishimiye, kikavugirwamo amakuru y'abahanzi b'ibyamamare mu muziki wa Gospel. Ijwi rye ryiza n'uburyo yabazagamo ibibazo yitonze kandi biri ku murongo, biri mu byatumye akundwa na benshi. Kuba umunyamakuru yabifatanyaga no kuririmba muri korali no gutoza abaririmbyi.

Neema Marie Jeanne yamamariye cyane muri korali Iriba y'i Taba muri Huye iri mu zikunzwe cyane mu Rwanda, abenshi bakaba bamuzi mu ndirimbo 'Ntakibasha' na 'Yakobo' z'iyi korali aho ari we uzitera mu ijwi ryanyuze benshi. Kuri ubu ntakiri umunyamakuru nyuma yo kubona akazi mu kigo kimwe cya Leta, gusa kuririmba byo arabikomeje aho akiri umuririmbyi wa korali Iriba ndetse anaririmba muri korali 'New Melody' ihuriwemo n'abaririmbyi n'intyoza mu majwi.

9. Mugabushaka Jeanne de Chantal


Mugabushaka Jeanne de Chantal wamenyekanye nka Mama Eminante yakunzwe cyane kuri Contact Fm mu kiganiro cyibandaga ku bijyanye n’urukundo, agashakira abantu abakunzi ndetse hari n'abo yahuje ubu bubatse ingo banabyaye bafite umuryango. Yanakoze kuri Radio na TV10 mu biganiro by’ubusesenguzi. Yanakunze kugaragara nk’umukemurampaka mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda (Miss Rwanda).

Muri Gicurasi 2017 yakatiwe n’urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru igifungo cy’imyaka itatu n’amezi abiri azira icyaha cy’ubwambuzi bushukana, nyuma yo gufungurwa muri Gashyantare 2018 kubera impamvu z’uburwayi ntiyongera kugaragara mu Itangazamakuru.

10 . Muhire Henry


Muhire Henry yamenyekanye cyane kuri Radio Flash mu kiganiro cy’urubuga rw’imikino icyo gihe iyi Radiyo yari mu zikunzwe cyane ndetse n'ubu iri mu ziri ku isonga. Muhire yakoranaga ikiganiro na Theo Barasa ubu we ni Umuyobozi kuri iyi Radio n’ubundi. Nyuma yaho Muhire yaje kujya kwiga mu Buhinde ntiyongera kugaruka mu Itangazamakuru ukundi kuko yahise ajya mu bucuruzi afatanya no gukora muri Minisiteri y'Ubuzima (MINISANTE).

11. Christian Patos

Yamenyekanye cyane mu kiganiro cy’urubuga rw’imikino kuri Contact Fm iri muri Radio zari zikunzwe cyane mu Rwanda mu myaka ya za 2006 kuzamura. Gufatanya kwe na Kazungu Claver mu rubuga rw’imikino byatumye abantu bamukurikira cyane. Yari afite umwihariko kandi wo kumenya amakuru y’amakipe yo mu Bufaransa cyane cyane afite abakunzi benshi mu Rwanda, ibintu byatumaga abatari bake bamukurikira.

12.Thierry Tigos Mpamo


Thierry Mpamo Tigos yamenyekanye cyane kuri Radio Salus igihe yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda, icyo gihe yakoraga ibiganiro by’imikino. Yaje gukomereza kuri Contact Fm aho yavuye ajya kuri Isango Star. Ibi yabivangaga no kwandikira ikinyamakuru Izuba Rirashe cyaje guhagarara nyuma. Ubu ni Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda (ARPST).

13. Kazungu Claver


Kazungu Claver uzwiho ubusesenguzi mu mikino ndetse no kudaca ku ruhande mu kuvuga ibitagenda mu mikino, yamenyekanye cyane kuri Contact Fm. Ni umwe mu banyamakuru bo mu Rwanda batangije kogeza kuri Radiyo umupira wo mu Bwongereza. Nyuma yaje gukomereza kuri Radiyo zitandukanye zirimo; Radio 10, Isango Star, Radio 1, Inkoramutima, City Radio, ubu ni Umuvugizi wa APR FC.

14. Kabengera Claude


Kabengera Claude yamenyekanye cyane kuri Radio Salus igihe yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda aho yakoraga ibiganiro by’imyidagaduro. Nyuma yaje gukomereza kuri Radio Isango Star aho yakoraga mu ishami ry’amakuru ndetse n’ibiganiro by’imyidagaduro. Yaje gukomereza kuri Radio na Tv 10 aho yavuye yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukomeza amasomo. Nyuma yaje kugaruka mu Rwanda ariko kuri ubu ntakiri mu itangazamakuru.

15 . Umumararungu Asinah Ashanti


Umumararungu Asinah Ashanti yamenyekanye cyane mu Itangazamakuru ku Isango Star nyuma akomereza kuri Kiss Fm mu biganiro yagiye akora aho yibandaga ku by’imyidagaduro ndetse n’ubumenyi rusange. Umwaka ushize wa 2019 yavuye mu Rwanda yimukira ku mugabane w’uburayi aho yagiye gukomereza ubuzima asa n'uretse umwuga w’Itangazamakuru.

16 . Ally Jado


Uwihanganye Jean de Dieu (Ally Jado) yamenyekanye cyane ubwo yakoraga kuri Radio Salus akabifatanya no kuyobora ibitaramo n’ibindi birori. Nyuma yo kurangiza amasomo muri Kaminuza y’ u Rwanda i Butare yimukiye kuri Radio 10 ahakora igihe gito avayo yerekeza mu Bwongereza gukomeza amasomo muri Kaminuza ya Manchester.

Nyuma yo gusoza amasomo muri iyo kaminuza yagarutse mu Rwanda, ariko ntiyongera kugaragara mu Itangazamakuru kugeza ubwo yabaga Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n'ibintu muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo. Ubu ni Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore.

17. Ibambe Jean Paul


Ibambe Jean Paul yamenyekanye cyane ari umunyamakuru wa InyaRwanda.com. Yabaye n’umunyamategeko wa RMC (Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura). Akiri umunyamakuru, benshi bamwibuka kuri saga yabaga ubwo umuraperi Jay Polly yitaga abanyamakuru 'Amadebe' aho yibasiye cyane Ibambe, Patycope, Ally Soudy n'abandi nyuma y'inkuru bari batangaje y'ibyo yivugiye n'akanwa ke. 

Kuri ubu Ibambe Jean Paul ntakiri umunyamakuru ahubwo asigaye ari Umunyamategeko. Akorera kandi Ihuriro ry'Imiryango Itanga Ubufasha mu by'amategeko, The Legal Aid Forum, aho ayobora umushinga utanga ubufasha mu by'amategeko hifashishijwe ikoranabuhanga (Using ICT to Provide Legal Aid to Rwandan Population).

18. Ange Soubirous Tambineza


Tambineza yamenyekanye cyane kuri Radio K Fm mu mwaka wa 2012 mu makuru ndetse no mu kiganiro Rwanda Today cyabaga kirimo ubusesenguzi mu bintu bitandukanye mu buzima bw’igihugu. Tambineza yaje kuva kuri K Fm ajya gukora muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi nk'Ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho. Nyuma yaho yagiye gutura mu gihugu cy’u Butaliyani. Nawe itangazamakuru asa nk'uwariteye umugongo.

19. Kim Kizito


Kim Kizito yamenyekanye ari umuhanzi mu itsinda rya Just Family abifatanya n’itangazamakuru nyuma aza gutandukana n’iri tsinda ariko akomeza itangazamakuru. Yaje kuba umunyamakuru kuri Radio 10 ndetse na City Radio mu bihe bitandukanye ndetse yaje no kuba umuyobozi wa City Radio ndetse na Radio 10 /TV. Kuri ubu Kim Kizito yavuye mu mwuga w’itangazamakuru ndetse ubu ntagituye no mu Rwanda n’umuziki yarawuhagaritse.

20 . Rutamu Elie Joe


Rutamu Elie Joe yamenyekanye mu kogeza umupira w’amaguru kuri Radio zitandukanye mu Rwanda harimo Radio Rwanda, Radio Flash na Radio 1. Nyuma yaretse akazi k’itangazamakuru yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye kwiga ibijyanye no kugura no kugurisha abakinnyi ndetse yaje no gukora ubukwe muri iki gihugu.

Muri iyi nkuru kandi ntitwakirengagiza abandi banyamakuru bari bakunzwe ariko bakaza kubura ubuzima ubwo bari bakiri mu kazi k’itangazamakuru aho twavugamo nka Shyaka Claver wakoraga urubuga rw'imikino na Patrick Kanyamibwa wari uzwi cyane mu gisata cy'Iyobokamana.

Shyaka Claver yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2005 kuri Radio 10 mu kiganiro cy’Urubuga rw’Imikino cyamaraga isaha imwe kuva saa Sita kugeza saa Saba z'amanywa buri munsi. Iki kiganiro cyari gifite umwihariko kuko cyibandaga ku makuru yo mu Rwanda. Nta mukunzi w’umupira w’imikino wagicikagwa kuko ibiganiro nk'ibi byari mbarwa cyane icyo gihe.

Tariki 12 Kanama 2010 ni bwo inkuru mbi yasakaye ko Shyaka Claver yashizemo umwuka azize uburwayi. Ubu imyaka 10 irashize Shyaka atabarutse.Ni umwe mu banyamakuru bakundishije abantu imikino.

Patrick Kanyamibwa witangiye bikomeye uruganda rw’indirimbo zihimbaza Imana, yazize impanuka ya moto yabaye mu mugoroba wo kuwa Gatatu tariki ya 10 Nzeli 2014. Yakoreye Radio Isango Star, Inkoramutima Radio, Inyarwanda, Sana Radio n'ibindi bitangazamakuru bitandukanye.

Abanyamakuru bakanyujijeho mu Rwanda ni benshi bararenga 20 ariko aba ni bamwe mu bo twaguhitiyemo mu kukwibutsa abanyamakuru bakanyujijeho mu bitangazamakuru bitandukanye ariko magingo aya bakaba batakigaragara mu Itangazamakuru.

Umwanditsi: Olivier Muhizi-InyaRwanda.com & Mupende N.Gideon






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND