RFL
Kigali

Knowless yasohoye indirimbo ‘Nyigisha’ iri kuri Album ya 6 yubakiye ku gusaba Imana ubumuntu-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/04/2020 10:06
0


Umuhanzikazi Ingabire Jeanne d'Arc [Knowless Butera] yasohoye indirimbo nshya yise ‘Nyigisha’ iri kuri Album ya Gatandatu, yateguje abafana n’abakunzi b’umuziki we yifashishije imfura ye [Ishimwe Or Butera].



Iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa 27 Mata 2020 ifite iminota 4 n’amasegonda 31’. Yanditswe inatunganwa na Ishimwe Karake Clement naho gitari akusitike yumvikanamo yacuranzwe na Israel Papi.

Ubwo yasohoraga integuza [Cover] y’iyi ndirimbo ‘Nyigisha’, Butera Knowless yabwiye INYARWANDA, ko iyi ndirimbo ifite umwihariko mu buzima bwe mu buryo butandukanye kandi ko afite icyizere cy’uko izakundwa.

Iyi ndirimbo yubakiye ku isengesho aho Knowless yishyize mu mwanya w’umuntu usaba Imana kumugira umuntu ikamuha n’ubumuntu kandi mu bupfura ntabe gito “ngo ubuto bunshuke bumviremo gutana”.  

Asaba Imana kumwigisha gutanga ibitekerezo bye ikanamushoboza kumva ibitekerezo by’abandi. Anasaba Imana kumufasha kuba inshuti nziza ariko kandi ikanamwigisha kutivanga mu by’abandi.

Uyu muhanzikazi yavuze ko yakozwe ku mutima n’iyi ndirimbo by’umwihariko akifuza ko buri wese uzamukomokamo yazumva amagambo ayigize “kuko yazamugeza kure”.  

Ati “…Nakwishimira kuba uwo muntu uvugwamo mu ndirimbo. Nanakwishimira ko abankomokamo baba nk’uko ayo magambo ameze. Imyandikire yayo; uko imeze, ni iy’umuntu nya muntu, umuntu w’ubumuntu ufite ubumuntu yagakwiye kuba afite".

Yungamo ati “Nakwifuza ko umwana wanjye, abankomokaho, inshuti, abavandimwe baba bameze uko.” 

Iyi ndirimbo isohotse mu gihe Knowless Butera amaze iminsi abwiye INYARWANDA, ko mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki mu mpera z’uyu mwaka ashobora kuzamurika Album ebyiri.

Knowless Butera yasohoye indirimbo nshya yise 'Nyigisha' yateguje abafana yifashishije umwana we

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NYIGISHA' YA BUTERA KNOWLESS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND