RFL
Kigali

Kwibuka26: Twibuke abahanzi 10 b’Ibyamamare bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:9/04/2020 17:41
0


Imyaka 26 irashize u Rwanda n'Isi bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abarenga Miliyoni mu gihe cy’Iminsi 100 gusa. Mu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi harimo n'abari abahanzi b'ibyamamare mu Rwanda ari nabo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru mu rwego rwo kubunamira.



1.Rugamba Sipiriyani


Rugamba Sipiriyani yakundaga kwisekera cyane

Rugamba Sipiriyani ni umwe mu bahanzi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Azwi cyane mu ndirimbo nyinshi hamwe n’Amasimbi n’Amakombe. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zakunzwe na benshi kugeza magingo aya, harimo indirimbo nka; Urungano, Imenagitero, Cyuzuzo n’izindi.

2.Sebanani Andre


Abazi indirimbo zirimo “Mama Munyana”, “Karimi ka shyari” bahita bibuka umuhanzi Sebanani Andereya. Uyu muhanzi yari umucuranzi n’umuririmbyi muri Orchestre Impala akaba yari azwi no mu Ikinamico kuri Radio Rwanda aho yakinaga mu itorero Indamutsa.

Sebanani yasize umugore Mukamulisa Anne Marie, gusa mu mwaka wa 2016 uyu mugore na we yitabye Imana azize uburwayi. Andre Sebanani yasize abana bane.

3.Karemera Rodrigue: Karemera Rodrigue ni umwe mu bihangange by’umuziki mu baririmbaga ku giti cyabo. Azwi mu ndirimbo ‘Kwibuka’, ‘Ubarijoro’ n’izindi.

4.Murebwayire Mimir: Uyu mubyeyi yaririmbaga muri Orchestre Les Citadins izwi mu ndirimbo nka ‘Ancila’, ‘Rugori Rwera’ n’izindi.

5.Bizimana Loti: Azwi mu ndirimbo ‘Nsigaye ndi umuzungu’ na ‘Nta munoza’. Ubuhanzi bwe mu ndirimbo bwari bushingiye ku gushyenga ariko bugaha impanuro abantu. Mu buzima busanzwe ngo yari umuntu ukunda gushyenga nk’ibyamurangaga.

5.Gatete Sadi: Uyu muhanzi yari azwi muri Orchestre Abamararungu. Iyi ni yo yaririmbye indirimbo nka ‘Ijambo ry’uwo ukunda’, ‘Julienne’, ‘Urugo rw’umugabo’ n’izindi.

7.Sekimonyo Emmanuel: Uyu yari umuririmbyi ukomeye ku giti cye. Yari azwi cyane mu ndirimbo ‘Umwana w’umunyarwanda’, Imbabazi bamwe, n'izindi.

8.Bizimungu Dieudonné


Mu bahanzi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi baririmbaga ku giti cyabo harimo na Bizimungu Dieudonné, uyu ijwi rye rizwi mu ndirimbo Ibango ry’ibanga.

9.Uwimbabazi Agnes: Yari umugore wa Bizimungu Dieudonne bakaba baranaririmbanaga. Ijwi rye ryumvikana mu nyikirizo y’indirimbo ‘Munini yaje’.

10.Rugerinyange Eugène: Uyu muhanzi yari azwi muri Orchestre Ingeli, ikiriho kugeza ubu. 

Umuziki w’abahanzi, burya ni kimwe mu bintu abantu bibukira ku bandi cyane, kuko ahanini usanga imiziki yabo iba yarafashe inkuta z’imitima yabo bitewe n’ubutumwa bwiza batangaga muri Sosiyeti.

Abahanzi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ni benshi. Nubwo bigoye kubona amakuru y'amateka yabo n’ibihangano byabo ariko hari abagenda bamenyekana bitewe n’amakuru n’ubuhamya butangwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND