RFL
Kigali

Ese Bobby Charlton ufatwa nk’intwari y’i Old Trafford ni muntu ki?

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:5/04/2020 22:04
0


Kuri uyu munsi uwo tugarukaho ni Bobby Charlton. Uyu iyo umubare munini w’abakurikiranira hafi ruhago bahita bumva ikipe ya Manchester United n’icyubahiro abakunzi b’iyi kipe bamuha. Ese uyu musaza wavukiye Ashington, agatwara igikombe cy'Isi mu wa 1966 ndetse akanegukana igihembo cy'umukinnyi mwiza w'uwo mwaka i Burayi ni muntu ki muri ruha



Muri iki gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cyiswe COVID19, hirya no hino ibijyanye na ruhago byabaye bihagaritswe. N'ubwo ibi bikorwa byahagaritswe, amateka ya ruhago yo ntaho yagiye. Ayo mateka n’ubundi ajyana n’abanyabigwi, aba na bo bakajyana n’amakipe y’ibigugu. 

Uramutse uvuze izina rye udatangije “Sir” benshi bashobora kugira ngo si Bobby Charlton dusanzwe tuzi. Uyu  Bobby Charlton yavutse tariki ya 11 Ukwakira umwaka wa 1937, avukira ahitwa Ashington mu Bwongereza. Uyu musaza w’imyaka 83 impamvu akivugwa magingo aya mu isi ya ruhago, ni ibigwi yagiye ageraho ubwo yari umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza kimwe n’iya Manchester United. 

Kuva mu mwaka wa 1957-1973 uyu ni we Mwongereza washoboye gukinira iki gihugu imikino 106─ aka kari agahigo muri iki gihe. Kuva mu mwaka wa 1953 mu kwezi kw’ Ukwakira kugeza ubwo yasezereye guconga ka ruhago mu mwaka wa 1973 Gicurasi, yakiniye ikipe ya Manchester United. Mu mikino 758 yakinnye yatsinzemo ibitego 249. Aka gahigo ko gukina imikino myinshi kaje gukurwaho na Ryan Giggs muri 2008 na Wayne Rooney muri 2017.


Bobby Charlton

Kuba uyu wahoze ari rutahizamo Bobby Charlton usibye gutsinda ibitego kakahava ikindi kintu azwiho kuba ari umwe mu barokotse impanuka yitiriwe Munich. Iyo ni mpanuka yabaye mu wa 1958 ubwo indege ya European Airways yasandariye hafi y’umugi wa Munich nuko igahitana umubare munini w’abakinnyi kimwe n’abakozi b’ikipe ya Manchester United. Ese amateka azongera aduhishurire izindi ntwari za Old Trafford?.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND