Muri ibi bihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus kiri kugenda ku muvuduko uri hejuru ari ko kinahitana benshi, hari ibyamamare byitanga mu gufasha abantu. Umuhanzi wo muri Nigeria, David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido yahishuye impamvu we atari gutanga ubufasha ku babukeneye.
Iyo uvuze izina “Davido”, abazi
ibyerekeye muzika banawukurikira cyane bahita bumva umuziki wa Afurika ku ruhando mpuzamahanga, bikaba akarusho mu gihugu cya Nigeria. Davido ari mu bahanzi bivugwa ko bafite amafaranga menshi ariko
usanga ataba abyemera neza.
Iyi minsi rero, Nigeria nayo yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, aho Leta ya Muhammadu Buhari uyoboye iki gihugu, kugeza magingo aya, yatangaje ko abantu bose bagomba kuguma mu ngo zabo birinda ikwirakwira rya Coronavirus.
Abaturage bamwe bakomeje gusaba Leta ubufasha,
aho bimwe mu byamamare bitangaga ubufasha ku baturage ngo babone
ibyo kurya mu gihe bari mu ngo zabo batemerewe kujya mu kazi.
Nyuma y'iri tegeko hari ibyamamare
muri Nigeria byikuye inkunga mu guha abaturage harimo nka; Peruzzi, Toyin Abraham, Yemi Alade, Don Jazzy, DJ Kaywise
n’abandi,mu gushyira
hamwe na Leta kurwana ku baturage babo.
Ku mbuga nkoranyamabaga nka Twitter no mu bitangazamakuru, umuhanzi Davido yavuze ko we muri ibi bihe ibintu bihagaze nabi, avuga ko nta mafaranga afite ko nta bitaramo bikiboneka.
Yanashimangiye ko atigeze atunga Biliyoni 30 z’Ama Naira akoreshwa muri Nigeria nk'uko byari bivuzwe n'umufana
we kuri Twitter wari umubajije impamvu atari gutanga inkunga nk’ibindi
byamamare.
Davido yagize ati”Ntabwo nigeze ngira Biliyoni 30, nta mafaranga kuri ubu ari kuboneka, nta gitaramo kiboneka mu by'ukuri, twese turahari hano! ”
Mu minsi
yashize Davido yatangaje kuri Twitter kandi ko Se umubyara, Dr Deji Adeleke,
umushoramari ukomeye muri Nigeria yitanze agera kuri Milioni 500 z’ama Naira,
ugenekereje mu ma Nyarwanda ni asaga Miliyari
imwe na Milioni 262 (1262455560.56Frw).
Davido ni umwe mu bahanzi bakunzwe
cyane muri Afurika. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zakoze ku mitima ya benshi
zikoreshwa mu bitaramo bitandukanye, utubyiriro n’ahandi, nk’indirimbo zirimo; If, Fall, assurance, FIA,Risky n’izindi.
Davido ari mu bakunzwe muri Afurika
TANGA IGITECYEREZO