RFL
Kigali

Facebook na Google mu gihombo gikabije kingana na Miliyari $44, Ese aba Youtubers ntibibakoraho?

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:3/04/2020 17:48
0


Facebook na Google ni ibigo by’inkingi za mwamba mu ikoranabuhanga. Facebook ni yo irimo Instagram na WhatsApp naho Google ikabamo Youtube n'utundi dushami twinshi. Kuri ubu ibi bigo byaguye mu gihombo kingana na Miliyari $44 kubera icyorezo cya Covid-19.



Ibi bigo by’ikoranabuhanga rishingiye ku guhuza abantu cyangwa gushimisha abantu binyuze mu bikorwa bishyirwa kuri zimwe mu mbuga zabyo, amafaranga byinjiza hafi ya yose ava mu bikorwa byo kwamamaza. Ibi bisobanuye ko igihe ibikorwa remezo ndetse n’igihe abantu batishimye, kubona inyungu ni inzozi zigoye kurotorwa n'ibi bigo. Ibi ni byo byabaye ku bigo bibiri by’ibikomerezwa Facebook na Google.

Mu mwaka wa 2019 ikigo cya Google mu mafaranga yose kinjije, agera kuri 83.3% yose cyayavange mu kwamamaza. Mangingo aya, iki kigo kiri mu gahinda kavanze n’umujinya ku bw'iki cyorezo kivanze mu mishinga yacyo. Iki kigo byari bitenganyijwe ko kizinjiza agera kuri $127.5 none bitewe n'iki cyorezo, ihuriro ry’inzobere ryitwa Cowen ryatangaje ko iki kigo kizahomba agera kuri 18% yayo cyari kuzinjiza. Hano Google izahomba agera kuri Miliyari $28.6.

Mu mishinga ya Facebook byari bitenganyijwe ko izinjiza agera kuri Miliyari $67.8 ariko ubu bitenganyijwe ko izahomba agera kuri miliyari $15.7, ni ukuvuga ko yo izahomba agera kuri 19%. Ku ruhande rwa Facebook n'ubwo bari guhomba ariko abayikoresha biyongereye ku kigero cya 50%, gusa nta bigo cyangwa abantu bigeze baza gukorana nabo ku bijyanye n’imishinga yo kwamamaza kuko ibigo byose byarahombye ndetse ibindi ubucuruzi burasa n'ubwahagaze. Ibi byatangajwe n’inzobere zo mu kigo cya Facebook” Alex Schultz na jay Parikh”.

Ikigo cya Facebook cyari gifite imigambi y'uko mu mwaka wa 2021 kizinjiza agera kuri Miliyari $83, aha gahunda yari ihari kwari ugufata miliyari $67.8 bateganya kwinjiza uyu mwaka hakiyongeraho agera kuri 23% ari yo ahita aba miliyari $83.

Ubu iyi mipango yose y'iki kigo yaguye ku itaka, ibi byose byari byagaragajwe n’ikipe y’inzobere mu gusesengura imishinga yitwa Cowen iyobowe na John Blackledge nk'uko babitangaje kuwa 25 Werurwe 2020.

Ibindi bigo bizahomba menshi byayoraga mu kwamamaza harimo ikigo cya Twitter aho kizahomba agera kuri 18% y'ayo cyari kuzinjiza. Iki kigo byari bitenganyijwe ko kizinjiza agera kuri miliyari $3.3. Snap Chat izahomba agera kuri 30% ku yo yatenganya kuzinjiza angana na $1.6.

Ese ibi aba Youtubers ntibibakoraho?  

Nk'uko twabibonye urubuga rwa Youtube rukorera mu kigo cya Google. Niba iki kigo cyagiye mu gihombo giturutse ku kuba nta bantu bakiri kukigana ngo kibamamarize, kirahita gihindura ingamba zo guhemba abantu bakoranaga nacyo mu bikorwa byo kwamamaza higanjemo abantu bakoraga ku rubuga rwa Youtube (Youtubers).

Igihombo kiri kuri aba bantu, kirava ku kuba nta bantu bakiri guha amafaranga Google ngo yamamaze ibikorwa byabo binyuze muri za nkuru banyuzaga kuri Youtube. Ibi nibimara kuba, iki kigo kiratangira kudahemba aba bantu.

Gusa urebye ntabwo byakwitwa kudahemba ahubwo wavuga ko na yo yabuze amafaranga kuko yayabonaga aturutse mu bafatanyabikorwa none niba bahagaze, ntayo iba ifite bityo na bano ba Youtubers bagomba kuyabure. Magingo aya, bacye bakiri gukora barayabona macye atandukanye n'aya mbere kubera ko ibigo byamamaza byabaye bicye cyane. 

Src: variety.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND