Ku munsi wa 19 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, ikipe yaPolice FC itagaragaje urwego rwo hejuru, ibifashijwemo na Iyabivuze Osee yabonye amanota atatu, nyuma yo gutsinda Gasogi United mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatanu.
Police
FC yaburaga inking za mwamba mu bwugarizi bwayo, ntiyatangiye umukino neza,
kuko Gasogi United yatangiye iyirusha kubonana neza mu kibuga hagati ndetse no
kurema uburyo bwo gutsinda ibitego.
Gasogi
United mu minota 30 yasatiriye cyane Police FC, ariko kubyaza umusaruro uburyo
yagiye ibona bikaba ikibazo.
Ku
munota wa 35, Police FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Iyabivuze
Osee, ku mupira wari uvuye kwa Nshuti Savio Dominique, ku ikosa ryari rimaze
gukorwa na Dusabimana Jean Claude uzwi nka Nyakagezi.
Gasogi
United yakomeje gukina neza nubwo yari imaze gutsindwa igitego, ariko
ubusatirizi bwayo bwari buyobowe na Isaac Muganza bugenda buhusha ibitego
byinshi, bishabora kuba byari kurokora iyi kipe ikanatsinda uyu mukino, ariko
uburyo bagerageje bukanga.
bintu
byongeye kuba bibi kuri Gasogi United ku munota wa 71 ubwo Mico Justin
yatsindiraga Police FC igitego cya kabiri, ku mupira wari uvuye ku ruhande
rw’ibumoso, maze iminota 90 y’umukino irangira ku ntsinzi ya Police FC y’ibitego
2-0 bwa Gasogi United.
Umuyobozi
w’ikipe ya Gasogi United Bwana KNC, yatangaje ko icyo ikipe ye yabuze ari
amahirwe, kuko umupira wo bawurushije Police FC ku buryo bugaragarira buri
wese.
Yagize
ati”Gukina no gutsinda ni ibintu bibiri bitandukanye. Uyu munsi twabuze
amahirwe ku buryo bugaragara, kuko Police Fc twayirushije gukina umupira ku
buryo bugaragara, kuko urebye mu mukino twateye Corner zirenga 16, duhusha
ibitego birenga bine ku murongo, iyo wahushije ibitego nka biriya byanze
bikunze ubona ko amahirwe atari ku ruhande rwawe”.
“Nibyo
turatakaje ariko twakinnye umupira mwiza, Police FC ntiyarengaga umurongo
ugabanyamo ikibuga kabiri, uri umuntu usesengura umukino wasanga Police FC
twayirushije umupira ku kigero cya 70%”.
Gutsindwa
uyu mukino byatumye Gasogi United yari ifite amahirwe yo kurara ku mwanya wa
Gatandatu iyo itsinda uyu mukino, iguma ku mwanya wa Cumi n’amanota 22, mu gihe
Police FC yo yahise izamuka ifata umwanya wa kabiri n’amanota 40, ikaba irusha
Rayon Sports itarakina umukino wayo amanota abiri.
Abakinnyi 11 Gasogi United yabanje mu kibuga
Gasogi United yakinnye umukino mwiza ariko ibura amahirwe yo gutsinda
TANGA IGITECYEREZO