Umuhanzi Muyombo Thomas ukoresha izina rya Tom Close yagaragaje amarangamutima ye ku muhanzi Nel Ngabo bahuriye mu nzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa Kina Music.
Kuri uyu wa kane tariki 30 Mutarama 2020 nibwo umuhanzi Nel Ngabo yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Nzagukunda”. Niyo ndirimbo ya mbere uyu muhanzi ukiri muto ashyize hanze muri uyu mwaka mushya.
Iyi ndirimbo ishingiye ku nkuru y’umusore utizeza ibitangaza umukunzi we ahubwo akamubwira ko azakomeza kumukunda kugeza ku mwuka wa nyuma azahumeka. Tom Close yanditse kuri konti ya Instagram avuga ko yanyuzwe bikomeye n’inganzo ya Nel Ngabo.
Yavuze ko atavuze ibi kuko we na Nel Ngabo bahuriye muri Kina Music ‘ahubwo impano afite iranyura’. Yamwifurije gukomeza gutera imbere amusaba kudacika intege mu rugendo rw’umuziki yatangiye.
Yabwiye Nel Ngabo ko nashyira mu ngiro ibyo amubwiye izina rye rizashyirwa mu bitabo by’abakomeye ku Isi. Yagize ati “Mu myaka mike iri imbere izina ryawe rizaba ryanditse ku rukuta mu ruhando rw’ibikomerezwa muri muzika.”
Nel Ngabo ni umwe mu bahanzi bashya batanga icyizere mu muziki w’u Rwanda. Impano ye yigaragaje cyane mu 2019 nyuma y’uko asohoye zimwe mu ndirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye.
Mu bahanzi babarizwa muri Label ya Kina Music bamaze gukorana indirimbo harimo Platini Nemeye bakoranye iyo bise “Ya Motema”, Knowless Butera bakoranye iyo bise “Ntibikabe” ndetse na Igor Mabano bakoranye iyo bise “Gake”.
Ku wa 25 Mutarama 2019 nibwo Rwangabo Byusa Nelson
[Nel Ngabo] yasohoye indirimbo ye ya mbere yise ‘Why’ imaze kurebwa n’abantu
barenga ibihumbi 48.
Ni indirimbo itaramufashije guhita amenyekana mu muziki nk’indirimbo “Nzahinduka” yasohoye amashusho yayo kuwa 17 Nyakanga 2019.
Yamufashije kuvugwa mu itangazamakuru, kuri uwo munsi ashyirwa ku rupapuro rw’itangazamkuru, indirimbo ye icurangwa Radio, Televiziyo, mu tubyiniro n’ahandi bisembuwe n’umudiho wayo.
Uburyohe bw’iyi ndirimbo bwaniyongereye biturutse ku mashusho yayo aryoheye ijisho yafatiwe i Mombasa mu gihugu cya Kenya.
Nk’umuhanzi mushya uri mu maboko meza birumvikana gukorera indirimbo mu bice bitandukanye, si agashya! Ijwi rye ryatumye benshi bavuga ko umwaka wa 2019 wungutse umunyempano wo kurangamira mu bahanzi b’abanyarwanda.
Ni umusore muto w’urubavu ruto ukiri ku ntebe
y’ishuri! Iyo mugani aba akubwira ko uretse gutekereza kwandika aba anatekereza
ku masomo agomba gusubiramo kugira ngo adatsindwa.
Tom Close yabwiye Nel Ngabo ko azagera kure mu muziki ntadacika intege ashima Ishimwe Clement wavumbuye iyi mpano
Tom Close yavuze ko yanyuzwe n'ubuhanga bwa Nel Ngabo amwifuriza gutera imbere
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "NZAGUKUNDA" YA NEL NGABO YATUMYE TOM CLOSE AVUGA KO AZAGERA KURE
TANGA IGITECYEREZO