RFL
Kigali

Imivugire y’Ikinyarwanda, imishinga isangiwe mu byaranze amajonjora ya Miss Rwanda 2020

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:22/01/2020 7:27
1


Kuva ku wa 21 Ukuboza 2019 kugeza ku wa18 Mutarama 2020 abategura Miss Rwanda bazengurutse igihugu bashaka umukobwa uzahiga abandi Ubwiza, Ubwenge n'Umuco.



Umukobwa utsinze ahembwa umushahara w’ibihumbi 800 Frw buri kwezi, imodoka nshya n’ibindi agenerwa n’abaterankunga anahabwa inshingano zo kuzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi [Miss World].

Amajonjora y’iri rushanwa yaranzwe na byinshi bimwe bihita byibagirana ibindi bigumaho biherekeza irushanwa kugeza risoje.  

Muri iyi nkuru reka turebere hamwe ingingo eshanu zo kugarukaho muri aya majonjora yasize hatoranyijwe abakobwa 54 bazavamo 20 bajya mu mwiherero w’ibyumweru bitatu  

1. Ubwitabire buri hejuru:  

Ubwitabire tuvuze ni ubw’abakobwa biyandikishije guhatanira ikamba bari hagati ya 450-500 bitanga igisobanuro cy’uko abakobwa n'imiryango bakomokamo bamaze gusobanukirwa iby’iri rushanwa.

Byanarebwa mu ndorerwamo y’uko bamwe mu bakobwa babitse amakamba y’iri rushanwa bitwaye neza batanga urugero maze bikururira abandi inyota yo gushaka kugera ikirenge mu cyabo. Byose birashoboka! 

Abiyandikishije bose siko bageze ahabereye irushanwa kuko nk’i Kigali hiyandikishije 134 abageze kuri Hill Top habereye ijonjora ni 45 ni mu gihe 31 ari bo banyuze imbere y’Akanama Nkemurampaka.

2. Umujyi wa Kigali usozanyije agahigo: 

Mu marushanwa yabanje abakobwa batinyaga guhatanira i Kigali. Iyo uganiriye n’abakobwa bahatana muri Miss Rwanda bagira ibyo batinya mu irushanwa harimo ahantu cyangwa umwe mu bagize Akanama Nkemurampaka.

Abakobwa benshi bakunda kwiyamamariza i Kayonza kurusha i Kigali.  Gusa kuri iyi nshuro umubare mwinshi w’abahatanye wiyamamarije mu Mujyi wa Kigali binarangira ari nawo wohereje benshi mu cyiciro gikurikiye.

37,03% by'abasigaye mu irushanwa bahataniye i Kigali,  hakurikiraho Intara y’Iburasirazuba ifite 27,7 %, Intara y'Amajyepfo ifitemo 12,9% hanyuma Amajyaruguru n'Uburengerazuba buri ntara imwe ifite11.11%

3. Gutwara Inda zitateganyijwe n'imbongamizi kuri aba bakobwa:

Umukobwa wiyandikishije wese mu rushanwa rya Miss Rwanda icyo aba asigaje ni ukugera aho azahatanira. Iyo yujuje ibisabwa byose ngo ace imbere y’Akanama Nkempurampaka, asabwa kuvuga ku mushinga we n’ibindi abazwa.

Imishinga ni myinshi gusa uwo abenshi mu bakobwa bahuriyeho ni uwo kurwanya inda zidateganyijwe mu bangavu. Gusa benshi bahurira kuri uyu mushinga biri mu murongo w’uko abaterwa inda baba bari mu kigero kimwe cy’imyaka n’aba bahatanira ikamba.     

Aba bakobwa bahataniye ikamba nibo bari mu mwamya mwiza wo gusobanura icyo kibazo no gusobanura inzira itomoye iki kibazo kiri mu bihangayikishije Leta cyakemukamo. 

Umushinga wa kabiri uri imbere watanzwe na bamwe mu bakobwa ni ukurwanya ibiyobyabwenge. Ni mu gihe uwa gatatu ari uguteza imbere ibikorerwa mu gihugu ‘Made in Rwanda’ 

4. Imivugire y'ikinyarwanda ni kibazo:

Ikinyarwanda ni ururimi gakondo rw’abanyarwanda bose. Ni rwo rurimi ruhuza abanyarwanda hadasabye usemura. Abahanga mu by’indimi bahuriza ko hatagize igikorwa uru rurumi rwazazimira.  

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ubwo yasozaga icyiciro cya 12 cy'itorero indangamirwa, yagize ati"Kenshi nkunda kumva ikinyarwanda tuvuga twese, nitutareba neza, tuzagihindura kibe urundi rurimi rutari ikinyarwanda". 

Abategura Miss Rwanda bagize ikinyarwanda ururimi  rw'ibanze izindi zikaza ari inyongera. Ibi byasaga nk'amahirwe ku bakobwa bahatanye mu majonjora gusa ikinyarwanda nticyababaniye.  

98% by'abakobwa basubije mu kinyarwanda gusa abatari bacye bahuye n'imbogamizi y'imivugire.

Umwe mu bakobwa wahatanye i Musanze uri mu bakomeje tutifuje ko izina rye rigaruka muri iyi nkuru yabajjjwe uko azabigenza ngo umushinga we umworohere, maze ati" " Nzakora udutsiko tw'abantu bazamfasha" mu Kinyarwanda cyiza ntibavuga udutsiko tw'abantu  iyo intego igamijwe ari nziza, bavuga itsinda ry'abantu.  

Undi mukobwa mu majonjora y’i Kigali byageze aho abazwa niba ikinyarwanda ari rwo rurimi rumworoheye kuko bari bamaze kubona ko atarushoboye.

Umwaka ushize inzengo za Leta zishinzwe Uburezi zari zanzuye ko ikinyarwanda kiba uririmi rwigishwamo amasomo yose mu mashuri abanza, cyakora byaje gusubirwamo.

Impaka zasoje umwaka wa 2019 zari izo kwimakaza ururimi rw'ikinyarwanda mu mashuri abanza, amasomo yose agatangwa mu Kinyarwanda. 

5. Gusobanura uko abakobwa bahagararira Intara biracyari ihurizo ku bategura iri rushanwa:

Irushanwa rya Miss Rwanda ryemerera umukobwa guhatanira aho ashaka. Benshi mu bakobwa b’i Kigali bajya guhatanira mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda.  

Bishoboka ko hari izindi mpamvu z’abo zirenze imwe umuntu atapfa guhita amanye. Abakobwa 6 bavuye i Musanze nta n’umwe uhatuye cyakora bose bavuga ko imiryango yabo yigeze kuhatura.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, aherutse kwifashisha Twitter yikoma abategura irushanwa rya Miss Rwanda abasaba ibisobanuro ku bigenderwaho hatoranywa abakobwa bahagararira Intara. 

Abategura iri rushanwa ntacyo baramusubiza. Irushanwa rya Miss Rwanda rizakomeza kuwa 01 Gashyantare hatorwa 20 bazajya mu mwiherero.

KANDA HANO UREBE IBYISHIMO BY'ABAKOBWA BAHAGARARIYE UMUJYI WA KIGALI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hugo 4 years ago
    naomie atsinze byaba ari ishema kuri rwanda insp,,,backup





Inyarwanda BACKGROUND