Kigali

Minisitiri Nduhungirehe yikomye abategura Miss Rwanda abasaba ibigenderwaho hatoranywa abahagararira Intara

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/12/2019 15:19
1


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yikomye abategura irushanwa rya Miss Rwanda abasaba ibisobanuro ku bigenderwaho hatoranywa abakobwa bahagararira Intara.



Ku wa 28 Ukuboza 2019 abategura irushanwa rya Miss Rwanda, bashyize kuri konti ya Twitter ifoto igaragaza abakobwa batandatu babonye itike yo guhagararira Intara y’Amajyaguru mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020.

Mu Ntara y’Amajyaruguru hiyandikishije abakobwa bagera kuri 75 abageze ahabereye ijonjora kuri La Palme Hotel ni 23 naho abemerewe kubazwa n’Akanama Nkemurampaka bari bujuje ibisabwa ni 14.

Abakobwa batandatu batorewe guhagararira Intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2020 bifotoje bari kumwe na Mana Desire Ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Ecobank.

Abategura iri rushanwa bavuze ko aba bakobwa batandatu ari bo ‘bahagarariye’ Intara y’Amajyaruguru muri iri rushanwa.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yabajije niba aba bakobwa ari abaturage bo muri iyi Ntara cyangwa se ari uko biyandikishirijemo bagira ngo gusa bahatanire kwinjira mu mubare w’abakobwa bahatanira iri kamba ry’agaciro kanini ku munyarwandakazi.

Yabajije abategura irushanwa rya Miss Rwanda uko basobanura guhagararira intara mu mahame bagenderaho.

Yagize ati “Ni abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru? Cyangwa biyandikishije mu Majyaruguru kugira ngo gusa bahahatanire? None se guhagararira Intara runaka mu bisobanura gute mu mahame ngenderwaho y'irushanwa rya Miss Rwanda?”

Ukoresha izina rya Kanimba 5 ku rubuga rwa Twitter, yamwuganiye avuga ko bitumvikana ukuntu aba bakobwa bahagarariye Intara y’Amajyaruguru mu gihe wasanga batazi Akarere, Umurenge, Akagari n’Umudugudu.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo ku wa 18 Ukuboza 2019, abategura irushanwa rya Miss Rwanda batangaje ko kuri iyi nshuro nta mukobwa uzatsindwa ijonjora rimwe ngo yemererwe kujya guhatanira mu y'indi Ntara.

Ni mu gihe mu bihe bitandukanye umukobwa yashoboraga gutsindirwa mu Majyaruguru akajya kwiyamamariza mu Majyepfo yakwigaragaza mu isura itandukanye n’iya mbere akaba yabona itike yo gukomeza mu irushanwa. Kugeza muri aka kanya twandika iyi nkuru ntacyo abategura Miss Rwanda barasubiza Minisitiri Nduhungirehe.

Ibigenderwaho mu kwiyandikisha mu irushanwa Miss Rwanda 2020, ntaho abategura iri rushanwa bagaragaza umwihariko w'abashaka guhagararira intara muri iri rushanwa. Aha ni naho Minisitiri Nduhungirehe yahereye asaba ibigenderwaho hatorwa abahagararira intara. Ibisabwa ku bakobwa bose biyandikisha mu irushanwa ry'uyu mwaka ni ibi bikurikira:

- Kuba ari Umunyarwandakazi, afite indangamuntu cyangwa pasiporo

- Kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 24

- Kuba yararangije amashuri yisumbuye

- Kuba avuga neza Ikinyarwanda ndetse anakoresha urundi rurimi rw’amahanga mu zemewe mu Rwanda

- Kuba afite uburebure bugera nibura kuri santimetero ijana na mirongo irindwi (170 cm)

- Kuba afite BMI iri hagati ya 18.5 na 24.9

- Kuba atarigeze abyara

- Kuba yiteguye kuguma mu Rwanda byibuze mu gihe cy’umwaka nyuma yo gutorwa nka Nyampinga

- Kuba atemerewe gushyingirwa mu gihe akiri Nyampinga

- Kuba yiteguye guhagararira u Rwanda ahantu hose n’igihe cyose abisabwe cyangwa biri ngombwa;

- Kuba yiteguye gukurikiza no kubahiriza amategeko n’amabwiriza yose agenga uwatorewe kuba Nyampinga

Iri rushanwa kandi ryahaye agaciro ururimi rw’Ikinyarwanda.

Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’uko ku wa 27 Mutarama 2019Ange Kagame anenze bikomeye iri rushanwa avuga ko bitagakwiye ko abakobwa bavuga mu rurimi batumva mu gihe bagahawe amahirwe yo kuvuga mu rurimi rw’Ikinyarwanda cyangwa se bakagenerwa umusemuzi.

Icyo gihe yavuze ko bidakwiye ko abakobwa bahatanira ikamba bahatirwa kuvuga mu rurimi rw'icyongereza mu gihe bigaragara ko batakizi neza. Yagize ati “Kuki bahatirwa kuvuga mu rurimi rw’Icyongereza mu gihe bigaragara ko batabishoboye? Bikurikirwa no kudaha agaciro abakobwa batabashije gusubiza neza ibyo bibazo kandi byari mu rurimi batisanzuyemo."

“Kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda birahagije. Amarushanwa y’ubwiza ya Miss Universe yo aba afite abasemuzi ku bakobwa batumva ururimi rw’Icyongereza. Kongeraho n’ibibazo biciriritse biri mu cyongereza giciriritse.”

“Umukobwa w’intyoza mu kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda ari kwimwa agaciro kuko atabasha kwisanzura mu ndimi z’amahanga. Abagize akanama nkemurampaka barakomeza gusubiramo ibibazo biciriritse biri mu rurimi abakobwa batavuga inshuro eshatu cyangwa enye, ntacyo bivuze rwose.”

Miss Rwanda 2020 azahembwa imodoka nshya ya Suzuki Swift, umushahara wa buri kwezi azajya ahabwa na African Improved Food ungana n’amafaranga 800 n’ubufasha bw’amafaranga azajya ahabwa na Ecobank. Igisonga cya mbere azahembwa Miliyoni imwe n'ibihumbi 200 na MD Group ari nayo izajya imuhemba buri kwezi, mu gihe uzahemba igisonga cya kabiri ataratangazwa.

Uzatorwa nka Nyampinga ukunzwe [Miss Popularity] azahita aba umufatanyabikorwa wa MTN Rwanda aho azahembwa miliyoni imwe n’igice akajya ahabwa amafaranga ibihumbi 50 mu gihe yagaragaye mu bikorwa byo kwamamaza gahunda ya “MTN Yolo” ndetse n’uburyo bw’itumanaho mu mwaka wose.

Abakobwa batandatu babonye itike yo guhagararira Intara y'Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2020


Amb.Nduhungirehe yasabye ibigenderwaho hatoranywa abakobwa bahagararira Intara muri Miss Rwanda








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ninah5 years ago
    Nukuri ubuyobozi ninkubu. butarebera narinatekereje nkuko gusa simfite uko nabisobanura gusa amb. aramvugiye thank you mr Nduhungirehe



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND