RFL
Kigali

Bull Dogg yahishuye umushinga w’indirimbo ya kabiri na The Ben

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/01/2020 15:00
3


Umuraperi Ndayishimiye Malik Bertland ukoresha mu muziki izina rya Bull Dogg, yatangaje ko yemeranyije na Mugisha Benjamin [The Ben] ukorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukorana indi ndirimbo.



Bull Dogg na The Ben basanzwe bafitanye indirimbo bise “Imfumbyi” baririmbanye mu gitaramo cyabereye Rubavu mu 2017. Yabwiye Radio Rwanda binyuze mu kiganiro ‘Samedi de Tente’ ko iyi ndirimbo yatumye urugendo rw’umuziki rwaguka.

Avuga ko yamuhaye kongera kuvugwa mu ruhando rw’abahanzi nyarwanda kandi ko umusaruro wayivuyemo ari kimwe mu byamusunikiye kongera gusaba The Ben ko bakorana indi ndirimbo.

Bull Dogg ati “Imfumbyi ni imwe mu ndirimbo zagize akamaro mu rugendo rwanjye rw’umuziki cyangwa zatumye menyekana cyane. Kongera kuma ayo mahirwe akemera ko dukorana indirimbo ni ukuvuga ko hari ahandi hantu bigomba kungeza.”

Yavuze ko yagiranye ibiganiro na The Ben biganisha ku gukorana iyi ndirimbo umunsi wa mbere agera mu Rwanda yitabiriye igitaramo cya East African Party yaririmbyemo ku wa 01 Mutarama 2020.

Ati “Agera inaha mu Rwanda aje gukora mu gitaramo cya East African Party twarahuye mubwira gahunda mfite. Namubwiye ko nkeneye gukorana nawe indirimbo kubera ko ari umuhanzi wo hejuru nawe akaba yamfasha kuzamuka cyane.”

Yavuze ko The Ben atari kumwangira ko bakorana indirimbo kuko ‘ameze nk’umuvandimwe’. Yahamije ko we na The Ben bakoranye igihe kinini ku buryo ubushuti bw’abo bwagiye burandaranda kugeza n’ubu bahuriye mu mishinga ikomeye.

Bull Dogg yakunzwe mu ndirimbo nka ‘Kaza roho’, ‘Nyiringoma’, ‘ibyamirenge’, ‘customer care’ n’izindi nyinshi.

Ni umwe mu baraperi bazwiho kutaripfana akaba ubukombe mu kwandika imirongo yisukiranya mu njyana ya Hip Hop.

Mu gihe amaze mu muziki yagiye ahatanira ibihembo bitandukanye, aririmba mu bitaramo bikomeye, yanahatanye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars.

Yagiye yiha utubyiniriro dusingiza ibigwi bye mu muziki nka: ‘Boudha’, ‘Ngoma ya Sacyega’, ‘Mibambwe wa 5 Rwagakoco’, ‘Kemosabe’ n’andi menshi.

Bull Dogg yavuze ko indirimbo "Imfumbyi" yakoranye na The Ben yamuhaye kongera kwisanga mu kibuga cy'umuziki

The Ben yemereye Bull Dogg kongera gukorana indi ndirimbo nyuma y'iyo bise "Imfumbyi"





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • iam_cool2504 years ago
    aho ni cool biba byiza gutanga cyane kuba warahawe
  • iam_cool2504 years ago
    aho ni cool biba byiza gutanga cyane kuba warahawe
  • iam_cool2504 years ago
    aho ni cool biba byiza gutanga cyane kuba warahawe





Inyarwanda BACKGROUND