RFL
Kigali

Ahari imva y’umuhanzi Radio hagizwe ingoro y’amateka ye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/01/2020 10:25
4


Umuryango w’umuhanzi wakunzwe mu buryo bukomeye abicyesha ubuhanga yagaragaje mu ndirimbo zitandukanye Moses Sekibogo Nakintije’s [Mowzey Radio] watangaje ko ahari imva ye hagiye kugirwa ingoro y’amateka ye.



Radio yitabye Imana, ku wa 01 Gashyantare 2018. Urupfu rwe rwasize intimba idashira mu muryango we, abafana be, by’umwihariko rwashegeshe uruganda rw’imyidagaduro muri Uganda na mugenzi we Weasel bakuranye nk’impanga.

Kuri uyu wa 12 Mutarama 2020 umuryango w’umuhanzi Radio watangaje ko aho umubiri we ushyinguwe hagiye kugirwa ahantu rusange buri wese ashobora kujya agasura.

Umuryango we wavuze ko ugiye kuhagira ingoro y'amateka ye, ndetse ko bazahashyira bimwe mu byari ibikoresho bye harimo n'ibihembo yagiye atsindira mu bihe bitandukanye abari abakunzi b’uyu muhanzi bakajya bajya kubireba.

Ku wa 01 Gashyantare 2020 hazaba umuhango wo kwibuka Radio, umaze imyaka ibiri yitabye Imana. Umuryango we uvuga ko muri iyi ngoro y’amateka hazashyirwamo inyakira mashusho nini herekanwe ibyaranze ubuzima bw’uyu muhanzi akiri ku Isi.

Kuri izi nyakira mashusho kandi hazerekanirwaho indirimbo za Radio ndetse n’izo yakoranye na Weasel bari bahuriye mu itsinda rya Goodlyfe mu rwego rwo kumwibuka no kumuha icyubahiro nk’umunyamuziki w’umunyabigwi muri Uganda.

Umuryango we uvuga ko ahari ingoro y’amateka y’uyu muhanzi hagenewe ba mukerarugendo, abafana n’abandi hashobora kuzaba ahantu ha mbere muri Uganda, hasurwa cyane.

Hanashyizwemo kandi imyenda ya Radio yambaye mu bihe bitandukanye. Abasura iyi ngoro y’amateka bazajya batanga amafaranga yo kwifashishwa mu gukomeza kubungabunga iyi ngoro y’amateka ye.

Abafana, inshuti n’abandi bifotozanyije na Radio basabwe gutanga ayo mafoto kugira ngo ashyirwe muri iyi ngoro y’amateka ye.

Ijwi rya Radio witabye Imana ryumvikanye mu ndirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye nka “Zuena”, “Nakutamani”, “Akalimu”, “Hellena”, “Whistle Song”, “She's a Five star gal”, “Tononya”, “Hamidah”, “Gutamiza”, “Potential”, “Talk and Talk”, “Nyambura” n’izindi.

Iyi ngoro y’amateka ya Radio yubatswe na Bryan White wanagize uruhare mu kubakisha inzu ya Nyina wa Radio.

Radio wavutse kuya 01 Mutarama 1985, yitabye Imana ku myaka 33 y'amavuko, ku wa 01 Gashyantare 2018. Ibizamini by’abaganga byemeje ko yakomeretse ku bwonko akubitiwe mu kabari, mu gace ka Entebbe, kari mu birometero 35 uvuye mu mujyi wa Kampala. Yavuriwe mu bitaro bya Case Hospital ari naho yaguye.

Ahari imva ya Radio hagizwe ahantu rusange buri wese ashobora gusura akamenya ubuzima bw'uyu muhanzi


Uwitwa Godfrey Wamala wishe Radio yakatiwe imyaka 14 y'igifungo, ku wa 31 Ukwakira 2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jowimu8 months ago
    Mbanje kubasuhuza mwese radio yaratubabaje cyane ariko uwamwishe bamukatiye imyaka mike lmana izamuhembere ibyo yakoze wica mugenziwe.good night!!!
  • Jowimu8 months ago
    Mbanje kubasuhuza mwese radio yaratubabaje cyane ariko uwamwishe bamukatiye imyaka mike lmana izamuhembere ibyo yakoze wica mugenziwe.good night!!!
  • Jowimu8 months ago
    Mbanje kubasuhuza mwese radio yaratubabaje cyane ariko uwamwishe bamukatiye imyaka mike lmana izamuhembere ibyo yakoze wica mugenziwe.good night!!!
  • Jowimu8 months ago
    Mbanje kubasuhuza mwese radio yaratubabaje cyane ariko uwamwishe bamukatiye imyaka mike lmana izamuhembere ibyo yakoze wica mugenziwe.good night!!!





Inyarwanda BACKGROUND