Amezi abaye abiri ikipe y’igihugu Amavubi nta mutoza mukuru ifite, nyuma y'uko Mashami Vincent wari wahawe ikiraka cyo gutoza amavubi mu mezi atatu cyarangiye, ntamenyeshwe niba agomba gukomeza cyangwa atazakomeza. Umuyobozi wa FERWAFA Rt. Brig. Gen. Sekamana, yamaze gutangaza ko bitarenze uku kwa mbere Amavubi aza kuba afite umutoza.
Kutita
ku ikipe y’igihugu mu buryo butandukanye, ariko byumwihariko mu mitegurire yayo
mu byiciro bitandukanye, ni ryo kosa rigaruka kenshi ku ishyirahamwe ry’umupira
w’amaguru ndetse na Minisiteri ya Siporo
mu Rwanda mu myaka 10 ishize kugeza n’iyi saha.
Harabura amezi abiri n’igice ngo ikipe y’igihugu y’u Rwanda yitabire irushanwa rya CHAN 2020 rizabera muri Cameroon, abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda baribaza ku myiteguro y'iyi kipe itagira umutoza mukuru kandi igihe cy’irushanwa cyegereje.
Mu
mpera z’ukwezi gushize ubwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda
ryaganiraga n’itangazamakuru, harebwa uko umwaka wa 2019 wagenze muri ruhago
nyarwanda hanasuzumwa ingamba zo mu mwaka wa 2020, umuyobozi wa FERWAFA Rt.
Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene yagarutse ku kibazo cy’umutoza agira n’icyo
yizeza abanyarwanda.
Yagize
ati”Turabizi ikibazo cy’umutoza kiraduhangayikishije, ntimugire ngo ni mwe
mwenyine, ariko turasaba abanyarwanda kwihangana igihe gito cyane kuko
turacyasuzuma neza umusaruro umutoza wari uriho yatanze kugira ngo turebe niba
yakongera kubona amahirwe yo gutoza ikipe y’igihugu Amavubi”.
“Ntabwo
ibyo bizafata igihe kirekire kuko uku kwezi kwa mbere kuzarangira ikipe y’igihugu
Amavubi ifite umutoza mukuru kandi uyibereye, uzayifasha mu marushanwa
atandukanye turi kwitegura, umutoza uzahabwa Amavubi azaba ari umutoza uje
gutanga umusaruro abanyarwanda twifuza”.
Amakuru
inyarwanda ifite aturuka muri FERWAFA ni uko hari umubare munini w’abatoza b’abanyamahanga
batangiye kwandika bifuza ko bahabwa akazi ko gutoza ikipe y’igihugu Amavubi.
Muri
uyu mwaka wa 2020, Amavubi afite akazi gakomeye, aho azakina amarushanwa agera
kuri 4, arimo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar muri 2022,
imikino igomba kuzaba mu kwezi kwa 3, nyuma yaho hazakurikiraho imikino ya CHAN
izabera muri Cameroon mu kwezi kwa 4.
Mu
kwezi kwa 8 n’u kwa 9 n’u kwa 11 u Rwanda ruzakomeza imikino yo gushaka itike
y’igikombe cy’Africa cya 2021 kizabera muri Cameroon, mu gihe bazanacishamo
bagakomeza imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi mu kwezi kwa 10.
Uyu
mwaka ukazasozwa u Rwanda rwitabira imikino ya CECAFA ya 2020 izabera mu gihugu
cya Sudan i Khartoum.
Amavubi agomba gutangira kwitegura irushanwa rya CHAN 2020 rizaba muri Mata 2020
Sekamana Jean Damascene yijeje abanyarwanda ko bitarenze uku kwa mbere Amavubi aza kuba afite umutoza mukuru
Abafana b'Amavubi bakeneye umutoza ubaha ibyishimo mu marushanwa mpuzamahanga
Mashami ashobora kutongera guhabwa ikipe y'igihugu Amavubi
TANGA IGITECYEREZO