RFL
Kigali

Amafaranga Ivan Minnaert azishyurwa na Rayon Sports yagabanyijwe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:31/12/2019 13:05
0


Miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda niyo yagabanyutse ku mafaranga Rayon Sports izishyura uwari umutoza wayo Ivan Minnaert wirukanwe bihabanye n’amategeko, ibi bikaba bikubiye mu myanzuro ya Komisiyo y’Ubujujirire ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize ahagaragara risubiza ubujurire bwa Rayon Sports.



Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kujuririra amafaranga  uwari umutoza wayo ukomoka mu gihugu cy’ububiligi Ivan Minnaert yifuzaga, nyuma yo gusuzuma ubujurire bw’iyi kipe ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda  FERWAFA ryasanze ubujurire bufite ishingiro, maze  igabanyirizwa amafaranga yari yaciwe yo kwishyura uyu umutoza,  aho yavuye ku bihumbi $35,535 agera ku bihumbi $14,320 bingana na miliyoni 13.5 Frw, aho kuba miliyoni 32.5 Frw yari yaciwe mbere.

Umubiligi Ivan Minnaert yasinyanye na Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri tariki ya 27 Mata 2018, ariko aza gusezererwa nta nteguza tariki ya 20 Nyakanga 2018, ashinjwa gusagarira Hakizimana Corneille wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

Uyu mutoza yareze Rayon Sports ndetse umwanzuro w’ Akanama ka Ferwafa gashinzwe gukemura amakirambirane wemeza ko ubusabe bwa Ivan Minnaert bufite ishingiro, gategeka Rayon Sports kumwishyura ibihumbi $35,535.

Tariki ya 9 Kanama uyu mwaka, Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bujuririra icyemezo, aho bwemezaga ko Akanama gashinzwe gukemura impaka gashobora kuba karabogamye.

Imyanzuro ya Komisiyo y’Ubujurire yongeye kuburanisha uru rubanza mu mizi tariki ya 7 Ukuboza 2019, ivuga ko Rayon Sports hari ibyo itubahirije byari byumvikanyweho n’impande zombi.

Komisiyo y’Ubujurire yemeje ko Rayon Sports igomba kwishyura Ivan Minnaert ibihumbi $4000 y’indishyi angana n’umushahara w’ukwezi kumwe yari kujya ahembwa Ivan Minnaert iyo aza guhabwa amasezerano mashya y’Umuyobozi wa Tekiniki.

Yategetse kandi Rayon Sports kwishyura uyu mutoza w’Umubiligi $820 y’itike y’indege Kigali- Bruxelles bari bemeranyijwe ndetse n’ibihumbi 500 Frw y’igihembo cya Avoka aho kuba $1000 nk’uko uruhande rwa Minnaert rwabyifuzaga.

Muri rusange, Rayon Sports izishyura Ivan Minnaert ibihumbi $14,320 bingana na miliyoni 13.5 Frw, aho kuba miliyoni 32.5 Frw nk’uko byari byemejewe n’Akanama nkemura mpaka muri Nyakanga uyu mwaka.


Amafaranga azishyurwa Ivan Minnaert yagabanyutseho Miliyoni 20 z'amafaranga y'u Rwanda


Minnaert yatandukanye na Rayon Sports amaze kuyigeza kure muri CAF Confederations Cup





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND