RFL
Kigali

Kayumba Soter yamaze kwemezwa nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/12/2019 19:40
0


Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ku mugaragaro ko myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi Kayumba Soter ari umukinnyi wa Rayon Sports byemewe n’amategeko nyuma yo kuyisinyira amasezerano y’umwaka n’amezi atandatu azayikinira, akaba avuye mu ikipe ya AFC Leopards yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu Kenya.



Kayumba w’imyaka 26 y’amavuko yari amaze umwaka mu ikipe ya AFC Leopards yagezemo avuye muri SOFAPAKA, akaba yari na kapiteni wayo nyuma aza gutandukana na yo kubera ibibazo by’amikoro biri mu makipe akomeye yo muri Kenya nyuma yo kugenda k’uwari umuterankunga wa shampiyona ya Kenya.

Rayon Sports ibicishije ku rubuga rwayo rwa Twitter yatangaje ko Soter Kayumba yasinye amasezerano y’umwaka n’amezi 6 akaba azatangira gukina mu mikino yo kwishyura ya shampiyona. Akaba abaye umukinnyi wa mbere Rayon Sports itangaje ko yongeyemo mu mikino yo kwishyura.

Soter Kayumba agiye kongera imbaraga mu bakinnyi bakina inyuma mu ikipe ya Rayon Sports, akaba agiye guhatanira umwanaya n’abakinnyi ahasanze barimo, Rugwiro Hervé, Saidi Iragire, Samuel Ndizeye, Habimana Hussein na Runanira Hamza.

Rayon Sports yasoje  imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya wa 3 n’amanota 31 inyuma ya APR FC ya mbere iyarusha amanota 6 na Police FC ya 2 iyirusha inota 1.

Ntabwo muri Rayon Sports bishimye nyuma yo gutsindwa na Mukeba ku mukino w’umunsi wa 15 mur shampiyona y’u Rwanda, bakaba bafite intego yo gukora ibishoboka byose bakitegura neza igice cya kabiri cya shampiyona kizatanga igisobanuro ku ikipe izegukana igikombe cya shampiyona.


Soter Kayumba azakinira Rayon Sports mu gihe cy'umwaka umwe n'amezi atandatu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND