RFL
Kigali

MTN yiyemeje gutanga smart phones 1100 mu bukangurambaga bwa Yello Nation

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:21/12/2019 14:08
0


Ikigo cy’itumanaho cya MTN Rwanda cyasoje Poromosiyo ya Izihirwe, gihita gitangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bwa Yello Nation bugamije kongera umubare w’abantu batunze telefone zigezweho na poromosiyo ya “Tuza Bundles” y’ipaki ya interineti idashira.



Umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu wari umunezero usesuye mu Mujyi wa Kigali, aho ababarirwa mu bihumbi bitabiriye igitaramo gikomeye cyo gusoza poromosiyo MTN Izihirwe isize abantu batandukanye bamwenyura kubera ibihembo batsindiye birimo amafaranga, telefone, amafaranga ya interineti n’ibindi.

Umugore witwa Nizeyimana Sophie wahawe amahirwe yo kuyora amafaranga ndetse n’abakozi ba MTN n’abandi bantu batandukanye bahita bamuhundagazaho andi menshi ku buryo yacuye arenga ibihumbi 500 akaba yatangaje ko agiye kuyifashisha mu kwishyura amashuri y’abana be.

Nyuma yo gusoza MTN Izihirwe, Umuyobozi wa MTN Rwanda Mitwa Kaemba Ng’ambi yatangije ubukangurambaga bise Yello Nation bugamije kongera umubare w’abanyarwanda bakoresha telefone zigezweho, aho iki kigo kiyemeje gutanga telefone 1000 mu gihe umuyobozi wacyo yiyemeje gutanga 100.

Ati “Turashaka kubona umunyarwanda wese atunze telefone zigezweho kandi birashoboka twese dufatanyije. Banyarwanda ndabasaba duhahe telefone zigezweho. Nka MTN tugiye gutanga urugero, twiyemeje gushyira telefone zigezweho 1000 mu biganza by’abantu nanjye nongeyeho izindi 100.”

Umuyobozi wa MTN Rwanda yaboneyeho asaba abantu bose kwifatanya nabo muri uru rugendo, ahera kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Minisitiri w’Inkoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula n’Umuyobozi wa BPR Atlas Mara.

Abazahabwa izi telefone bazagenwa na Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo, ubu bukangurambaga bwitezweho gufasha abatari bake mu buzima bwabo bwa buri munsi.

MTN Rwanda kandi yatangije poromosiyo nshya yise Tuza Bundles” aho umuntu azajya abasha kugura ipaki ya interineti idashira. Ushaka kuyikoresha akanda *345# agakurikiza amabwiriza.

Nizeyimana Sophie yagezweho n'ibyiza bya MTN Izihirwe biramurenga

Umuyobozi wa MTN Rwanda yatanze telefone 100 ziyongera ku zindi 100

Abanyarwenya Kibonke na Seburikoko ni bo bari gukorana na MTN mu kwamamaza Tuza Bundles





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND