RFL
Kigali

Tania Muvunyi yerekeje i Lagos guhagararira u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2019

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/12/2019 12:16
0


Muvunyi Tania yahagurutse mu Rwanda yerekeje muri Nigeria mu irushanwa rya Miss Africa Calabar afite icyizere cyo kwegukana ikamba. Uyu mukobwa yahagarutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i saa ine za mu gitondo kuri uyu wa Gatatu aho yerekeje mu mujyi wa Lagos.



Tania Muvunyi agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Africa Calabar rigiye kuba ku nshuro ya gatanu.Yabwiye INYARWANDA ko yifitiye icyizere cyo kuba yakwegukana iri kamba rigataha mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Ati “Icya mbere ni ukwigirira icyizere kandi ndagifite igisigaye ni ugushyira Imana imbere yanjye ikabimfashamo.”Iri rushanwa rya Miss Africa Calabar 2019 ryagombaga gutangira ku Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2019 ariko abakobwa bagombaga kuryitabira batinze kubona Visa.

Aba mbere bageze i Lagos kuri uyu wa Kabiri, bategereje abandi bose ku buryo ku wa Gatanu bose bazahaguruka berekeza mu mujyi wa Calabar wo muri leta ya Cross River ari naho hazabera irushanwa.

Tania Muvunyi agiye guhagararira u Rwanda nyuma ya Irebe Natacha Ursule waryitabiriye mu 2018 na Muthoni Naringwa wahatanye mu 2017 ndetse aba igisonga cya mbere.Biteganyijwe ko iri rushanwa rizasozwa tariki 27 Ukuboza 2019, uzambikwa ikamba akazegukana igihembo cy’imodoka n’amafaranga ibihumbi $50.

Tania Muvunyi yerekeje i Lagos guhagararira u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2019

Umwanditsi: Muvunyi Arsene






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND