RFL
Kigali

Rwabigwi Cyprien wamamaye mu ndirimbo 'Nkubone' agiye gukora igitaramo gikomeye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/12/2019 20:44
3


Rwabigwi Cyprien ubarizwa muri Kiliziya Gatolika watumbagirijwe izina n'indirimbo ye 'Nkubone' imaze kurebwa kuri Youtube inshuro zirenga Miliyoni n'igice mu myaka ibiri gusa imaze kuri uru rubuga, yateguye igitaramo cy'imbaturamugabo cyo kwizihiza isabukuru y'imyaka 50 amaze abonye izuba ndetse na 32 amaze akora umuziki.



'Nkubone' yatumye uyu muhanzi amenyekana cyane, ni indirimbo ikubiyemo isengesho ry'umuntu ushaka kubona Imana. "Nta munezero wo kuri iyi si tutari kumwe mushumba mwiza, kukumenya no kugukunda ni iby'agaciro, Mana nkubone. Nkubone Yezu nkubone ndakwisabiye nkubone." Ayo ni amwe mu magambo ari muri iyi ndirimbo ye. 

Amashusho y'iyi indirimbo 'Nkubone' agaragaramo Rwabigwi Cyprien ari mu Kiliziya asenga Imana agaragara nk'umuntu unyotewe cyane no kubona Imana. Ni amashusho yakunzwe cyane dore ko kugeza ubu amaze gutangwaho ibitekerezo 328. Ikindi utarenza ingohe kuri aya mashusho ni uko agaragaramo abakobwa b'uburanga nabo baririmba bavuga ko bashaka kubona Yezu.


Kuri ubu Rwabigwi Cyprien agiye gutaramira abakunzi be mu gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 20/12/2019 kikazabera muri Kigali Convention Centre kuva saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba. Ni igitaramo yise "Dore umusaruro tukuzaniye Yezu". Rwabigwi yagiteguye mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y'imyaka 50 amaze ku isi ndetse no kwishimira imyaka 32 amaze mu iyogezabutumwa rishingiye ku ndirimbo zishingiza Imana.

Muri iki gitaramo, Rwabigwi Cyprien azaba ari kumwe n'amakorali atandukanye arimo; korali Regina Pacis (Remera), Notre Dame de la Paix (Kicukiro) n'andi azaturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura 5,000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 10,000Frw mu myanya y'icyubahiro. Amatike yatangiye kugurishwa aho abayashaka bayasanga kuri MBC Restaurant i Remera imbere y'ahazwi nka KIE, Mother Mary International School (Kibagabaga) no kuri za Kiliziya zitandukanye.

Bazambanza Aloys Umuhuzabikorwa w'iki gitaramo, yabwiye InyaRwanda.com ko imyiteguro igeze ku musozo, ubu igisigaye akaba ari ukwakira amakorali azaturuka muri Congo. Yavuze ko aya makorali azagera mu Rwanda ku wa Kane. Ati "Imyiteguro imaze kurangira ntagisigaye, keretse amakorali dutegereje azagera inaha kuwa Kane. "


Rwabigwi Cyprien yateguye igitaramo cy'amashimwe

REBA HANO INDIRIMBO 'NKUBONE' YA RWABIGWI CYPRIEN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Assumpta4 years ago
    Indirimbo cv nziza cyane! Nipfuza kumenya igice ça misa iyo ndirimbo ihimbazwa. Merci
  • Munyanziza jaen3 years ago
    Komeza utusunikire ibihangano byawe kuko byingisha beshicyane uwangushaka kuriterefone yakubonangute?
  • KABAGAMBE JAMES1 year ago
    NDAMUKUNDA NAKOMEZEKUTUGEZAHOINDIRIMBOZE NZIZA ZINOGEY, AMATWI .





Inyarwanda BACKGROUND