RFL
Kigali

New Zealand: Ikirunga cyagaragaje ko gishobora kongera kuruka, ubutabazi bwahagaze

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:11/12/2019 11:48
0


Ikirunga White Island cyo mu gihugu cya New Zealand kiri kurushaho kugaragaza ko gishobora kongera kuruka, bikaba byatumye ibikorwa byo gushakisha abari bahari ubwo cyarukaga biba bihagaze.



Abayobozi bari bafite icyizere ko kuri uyu wa gatatu bashobora kuhakura abantu umunani bifatwa ko bapfiriye kuri icyo kirwa. Kugeza ubu, byamaze kwemezwa ko abantu batandatu bapfiriye mu iruka ry'icyo kirunga, Abandi 25 bamerewe nabi bikomeye aho bari mu bitaro kubera gushya cyane ubwo icyo kirunga cyarukaga.

Icyo kirunga, kinazwi ku izina rya Whakaari, cyarutse ku wa mbere w'iki cyumweru ubwo ba mukerarugendo babarirwa mu macumi bari bari kuri icyo kirwa. Jacinda Ardern, Minisitiri w'intebe wa New Zealand, yabwiye abanyamakuru ati: "Navuganye na benshi bari muri icyo gikorwa cyo gushakisha kandi barashaka cyane rwose kuhasubira, barashaka kuhakura abo babuzwe n'ababo bakabajyana iwabo"

Itangazo ry'ikigo cy'ubumenyi bw'isi GeoNet ryo mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu rigira riti: "Guhera ahagana saa kumi za mu gitondo ikigero cy'umutingito w'ikirunga kiyongereye cyane ku kirwa. Uko ibintu bimeze ubu biracyagoranye cyane kumenya neza ikiza kuba. Biracyashoboka ko irindi ruka ry'ikirunga mu masaha 24 ari imbere ryaba".

Graham Leonard, impuguke mu bumenyi bw'ibirunga, nyuma yaho yasobanuriye mu kiganiro n'abanyamakuru cya polisi ati: "Ibimenyetso by'imitingito ku kirwa biri kurushaho kwiyongera kuri ubu". Yongeyeho ati: "Ejo hari ibyago byinshi ko habaho kuruka kw'ikirunga. Uyu munsi bwo ibyo byago byarushijeho kwiyongera..."

Polisi yavuze ko ayo makuru mashya ajyanye nuko ibintu bimeze kuri icyo kirwa avuze ko amatsinda agerageza gushaka ababa bakiriyo bivugwa ko bahapfiriye nta yandi mahitamo afite uretse gutegereza. Polisi yongeyeho ariko ko ayo matsinda yiteguye kuba isaha n'isaha yasubirayo gushakisha igihe byaba bishobotse.

Stuart Nash, Minisitiri wa polisi, yavuze ko hari imyuka irimo uburozi iri kuva mu munwa w'icyo kirunga kandi ko icyo kirwa ubu gitwirikiriwe n'imyotsi y'uburozi. 

Mu gihe ibikoresho byo gupima iby'iruka ry'ikirunga bikiri kuri icyo kirwa kandi ntacyo byabaye, ikigo GeoNet cy'ubumenyi bw'isi kiracyashobora guha amakuru polisi umwanya ku wundi yuko ibintu bimeze. Ibyo bifasha polisi kugenzura niba ishobora kuhohereza amatsinda yo gushakisha.

Indege ziguruka muri ako gace zishakisha amakuru zigaragaza ko nta kimenyetso gihari kigaragaza ko hari ubuzima ndetse abategetsi bemeza ko nta warokotse mu bantu umunani baburiwe irengero.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND