RFL
Kigali

Nimwiza Meghan yahagarariye abakobwa bakomoka mu bihugu byo muri Common Wealth bari muri Miss World 2019

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:7/12/2019 11:49
1


Nyampinga w’u Rwanda Nimwiza Meghan uri mu irushanwa rya Miss World 2019 riri kubera mu mujyi wa London mu Bwongereza yavuze ijambo ahagarariye abakobwa bahanganye bakomoka mu bihugu byo mu muryango wa Common Wealth ubwo baganiraga n’Umunyamabanga w’uyu muryango.



Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ukuboza 2019, ubwo abakobwa bari mu irushanwa rya Miss World 2019 bahagarariye ibihugu byo mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza basuraga Umunyamabanga mukuru wawo Patricia Janet Scotland.

Uyu muyobozi yabwiye aba bakobwa ko bakwiye gukoresha impano zabo mu guhindura Isi no kwerera imbuto abandi. Ati “Isi irabakeneye ngo mukore kugira ngo muyihindure nziza kurushaho. Ndizera ko muzivumburamo impano muzikuze maze muzikoreshe mu nyungu z’abandi kuko mushobora gukora icyo mwahisemo.

Yavuze ko kandi guhurira hamwe mu irushanwa rya Miss World 2019 baturutse imihanda itandukanye, ari uburyo bwiza bwo kurema amahoro no kunga ubumwe, ibibatandukanya bikaba ari byo bibahuza.

Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan wavuze mu izina rya bagenzi be yashimiye Patricia Janet Scotland anavuga ko nk’abakobwa bari muri iri rushanwa bose bafite imishinga kandi igamije guhindura ubuzima bw’abaturage bo mu bihugu byabo.

Ati “Ni icyubahiro kuba hano mu mwanya w’ibi bihugu byose. Turabashimira umwanya wanyu kuba mwatwakiriye mukadusangiza ubumenyi. Buri umwe muri twese yakoze umushinga w’ubwiza bufite intego mu gihugu cye. Bamwe bari kurwanya imirire mibi, baraharanira uburenganzira bw’abagore n’abana.”

Nimwiza Meghan yahagarariye abandi bakobwa mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira Inama y’umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza izahuza abakuru b’ibiguhu na Guverinoma [CHOGM] muri Kamena 2020.

Umuryango wa Common Wealth ugizwe n’ibihugu 53 bituwe n’abaturage basaga miliyari ebyiri 60% muri bo bakaba ari urubyiruko ruri munsi y’imyaka 30.

Nimwiza Meghan ni we wagejeje ijambo ku munyamabanga mukuru wa Common Wealth

Byari ibyishimo kuri bose

Nimwiza Meghan yari yambaye imikenyero iranga abanyarwandakazi

Abakobwa bakomoka mu bihugu by'umuryango wa Common Wealth bari muri Miss World 2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Austink4 years ago
    Komerezaho mukobwa w'uRwanda, urashoboye, urabikwiriye, kdi byose biri muri wowe, n'amahitamo yawe rero gusa@Nimwiza Meghan





Inyarwanda BACKGROUND