Nyampinga w’u Rwanda Nimwiza Meghan uri mu irushanwa rya Miss World 2019 riri kubera mu mujyi wa London mu Bwongereza yavuze ijambo ahagarariye abakobwa bahanganye bakomoka mu bihugu byo mu muryango wa Common Wealth ubwo baganiraga n’Umunyamabanga w’uyu muryango.
Ibi
byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ukuboza 2019, ubwo abakobwa
bari mu irushanwa rya Miss World 2019 bahagarariye ibihugu byo mu muryango w’ibihugu
bikoresha ururimi rw’Icyongereza basuraga Umunyamabanga mukuru wawo Patricia
Janet Scotland.
Uyu muyobozi yabwiye aba bakobwa ko bakwiye gukoresha impano zabo mu guhindura Isi no kwerera imbuto abandi. Ati “Isi irabakeneye ngo mukore kugira ngo muyihindure nziza kurushaho. Ndizera ko muzivumburamo impano muzikuze maze muzikoreshe mu nyungu z’abandi kuko mushobora gukora icyo mwahisemo.
Yavuze ko
kandi guhurira hamwe mu irushanwa rya Miss World 2019 baturutse imihanda
itandukanye, ari uburyo bwiza bwo kurema amahoro no kunga ubumwe,
ibibatandukanya bikaba ari byo bibahuza.
Miss
Rwanda 2019 Nimwiza Meghan wavuze mu izina rya bagenzi be yashimiye Patricia Janet
Scotland anavuga ko nk’abakobwa bari muri iri rushanwa bose bafite imishinga
kandi igamije guhindura ubuzima bw’abaturage bo mu bihugu byabo.
Ati “Ni
icyubahiro kuba hano mu mwanya w’ibi bihugu byose. Turabashimira umwanya wanyu
kuba mwatwakiriye mukadusangiza ubumenyi. Buri umwe muri twese yakoze umushinga
w’ubwiza bufite intego mu gihugu cye. Bamwe bari kurwanya imirire mibi,
baraharanira uburenganzira bw’abagore n’abana.”
Nimwiza Meghan yahagarariye abandi bakobwa mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira Inama y’umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza izahuza abakuru b’ibiguhu na Guverinoma [CHOGM] muri Kamena 2020.
Umuryango
wa Common Wealth ugizwe n’ibihugu 53 bituwe n’abaturage basaga miliyari ebyiri
60% muri bo bakaba ari urubyiruko ruri munsi y’imyaka 30.
Nimwiza Meghan ni we wagejeje ijambo ku munyamabanga mukuru wa Common Wealth
Byari ibyishimo kuri bose
Nimwiza Meghan yari yambaye imikenyero iranga abanyarwandakazi
Abakobwa bakomoka mu bihugu by'umuryango wa Common Wealth bari muri Miss World 2019
TANGA IGITECYEREZO