RFL
Kigali

Sam Niyigaba witegura gukora igitaramo yasohoye indirimbo yakoranye n’umuririmbyi ukomeye muri korali Ukuboko kw’iburyo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/12/2019 15:27
1


Sam Niyigaba ageze kure imyiteguro yo kumurika album ye y’amajwi mu gitaramo yise ‘’Hari Impamvu pe Live Concert’’. Mbere yo gukora iki gitaramo, Sam Niyigaba yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye n'umuririmbyi ukomeye muri korali Ukuboko kw'Iburyo ikunzwe cyane mu ndirimbo 'Ikidendezi'.



'Hari impamvu live concert' ni igitaramo Sam Niyigaba yatumiyemo abahanzi n’amakorari atandukanye barimo Patient Bizimana, Danny Mutabazi,Elmax Kagoma k’Imana, Seraphim Melodies choir, Eddie Mico n’abandi. Iki gitaramo giteganijwe kubera kuri Solace Ministries Kacyiru ku Cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2019.

Kuri ubu Sam Niyigaba yasohoye indirimbo nshya yise 'Urukundo rw'Imana' yakoranye n’umunyempano Uwizeyimana Claudine. Avuga ko ashimira Imana kuba abashije gusohora iyi ndirimbo ndetse ko yifuza ko abantu bayumva bagakomeza kunyurwa n’urukundo rw’Imana. Yashimiye kandi uyu mukobwa w’umunyempano ngo kuko yamuhaye ubufasha bukomeye muri iyi ndirimbo.


Sam Niyigaba agiye kumurika album ye nshya

Samuel Niyigaba kandi yakomeje atangaza ko ageze kure imyiteguro y’igitaramo gikomeye yateguye bityo ko yifuza umuntu wese ukunda indirimbo z’Imana kuzitabira iki gitaramo. Avuga ko amaze igihe kinini ategura iki gitaramo kandi ko cyujuje ibikenewe byose ngo kizagende neza. Yiteguye mu buryo bw’amasengesho ndetse no mu buryo bwose bushoboka. Arakangurira buri wese kuzinjira muri iki gitaramo nta kiguzi.

UMVA HANO 'URUKUNDO RW'IMANA' YA SAM NIYIGABA FT CLAUDINE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Obededomu frodouard4 years ago
    Courage my classmate





Inyarwanda BACKGROUND