Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss University Africa 2019 barimo n’umunyarwandakazi berekanywe mu mafoto abagaragaza bambaye imyenda gakondo y’ibihugu bakomokamo.
Uwase Sangwa Odile wabaye igisonga cya kabiri cya
Nyampinga w’u Rwanda ni we watoranyijwe kuzaserukira u Rwanda mu irushanwa rya
Miss University Africa 2019 aho azahurira n’abandi bakobwa barenga 50 baturutse
mu bihugu bitandukanye.
Abategura iri rushanwa bashyize ku rubuga rwa
Instagram amafoto y’aba bakobwa bose bamba imyenda igaragaza umuco w’ibihugu
bakomokamo. Umunyarwandakazi aaragara yambaye imyenda
Iri rushanwa ryashyiriweho abakobwa biga muri kaminuza
Uwase Sangwa Odile aryitabiriye mu gihe kwiga mu mwaka wa gatatu mu ishami ry’Ubukerarugendo
muri Kaminuza ya UTB.
Mu mwaka ushize u Rwanda rwari waserukiwe na Umunyana Shanitah uzitabira irushanwa rya Miss Supranational rizabera muri Poland mu guhera muri uku kwezi k’Ugushyingo. Icyo gihe ikamba ryatwawe na Marlise Sacur ukomoka muri Mozambique.
TANGA IGITECYEREZO