RFL
Kigali

Mashami na Haruna bijeje abanyarwanda intsinzi imbere ya Mozambique

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/11/2019 19:48
0


Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Mashami Vincent na kapiteni wayo Niyonzima Haruna, bijeje abanyarwanda ko Amavubi afite icyizere cyo gutsinda Mozambique mu mukino bafitanye kuri uyu wa Kane mu guhatanira itike y’igikombe cya Afurika 2021.




Mu kiganiro n'itangazamakuru Haruna na Mashami bijeje abanyarwanda umusaruro mwiza

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu, Umutoza Mukuru w’Amavubi, Mashami Vincent, yavuze ko abakinnyi bameze neza ndetse bashaka kwitwara neza kuri uyu mukino nubwo bazaba bari gukina n’ikipe iri imbere y’abafana bayo.

Yagize ati ”Abanyarwanda  muri rusange batwitezeho umusaruro mwiza  kandi natwe turabizi ko dufite imikino itandukanye imbere yacu n’intego zitandukanye. Twabonye itike ya CHAN 2020, dukomeza mu rindi jonjora ry’Igikombe cy’Isi ariko hano ni ugushaka itike y’Igikombe cya Afurika.”

“Turiha intego nshya, gutsinda ni byiza kuko bitera imbaraga abakinnyi, abafana n’undi wese ufite uruhare ku ikipe. Umukino dufite ejo ntuzaba woroshye ariko twe turiteguye. Abakinnyi bameze neza, bari kwitoza neza ndetse twizeye ko ejo tuzabona umusaruro mwiza.”

Kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima yibukije Abanya-Mozambique ko u Rwanda rwabatsindiye igitego 1-0 ku kibuga bazakiniraho ejo cyatsinzwe na Bobo Bola, ndetse ko no ku munsi w'ejo bishobora kwisubiramo.

Yagize ati ”Ntabwo ari ubwa mbere tugiye gukinira hano. Niba nibuka neza mu 2015 twabatsinze 1-0, nari ndi hano, n’umutoza ni uko. N’ejo birashoboka. Ntabwo ari mu magambo, tugomba kubikorera nubwo umukino uzaba utoroshye. Mu mupira iyo ukinira hanze ntushobora kuvuga ko wizeye gutsinda 100% ariko tuzabiharanira.”

Mu itsinda F, u Rwanda ruri kumwe na Mozambique, Cameroun na Cap-Vert

Nyuma  y'uyu mukino ku wa Gatanu, Amavubi azagaruka i Kigali yitegura umukino w’umunsi wa kabiri azakiramo Cameroun ku Cyumweru, kuri Stade ya Kigali saa 18:00.

Umukino wa Mozambique n’u Rwanda uzabera kuri Zimpeto Stadium ku wa Kane, tariki ya 14 Ugushyingo 2019 saa 18h00’ z’umugoroba.





Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND