RFL
Kigali

Pakistan: Abana basaga 900 bandujwe agakoko gatera SIDA nyuma yo kuvurishwa urushinge rumwe

Yanditswe na: Editor
Taliki:29/10/2019 15:23
0


Abana basaga 900 mu murwa mukuru wa Pakistan bandujwe Virus itera SIDA n’umuganga uvura abana akoresheje urushinge rwakoreshejwe; akongera kurukoresha ubwo yabaga arimo avura abo bana. Mu gace ka Ratodero abantu bakuru basaga 200 nabo basanze barandujwe agakoko gatera SIDA muri Mata uyu mwaka.



Hari impungenge ko umubare wa nyawo w’abandujwe ushobora kurenga imibare yatangajwe kuko abangana na kimwe cya kane cy’umujyi utuwe n’abasaga 200,000 bamaze gupimwa.

Dr Muzaffar Ghanghro usanzwe ari umuganga w’abana, ni we ushyirwa mu majwi ku kuba ariwe wakoze ayo mahano yo kwanduza abo bana bose, ndetse akaba yaranatawe muri yombi ashijwa kutita ku kazi ke no kwica abo yakabaye avura, nyuma yo gushinjwa n’ababyeyi inshuro nyinshi ko akoresha inshinge zakoreshejwe mu kuvura abana babo.

Umubyeyi witwa Imtiaz Jalnban ufite abana batandatu bavuwe n’abaganga b’abana, yabwiye The New York Times ko ubwo yajyaga kwa Dr Ganghro; ngo uwo muganga yafashe urushinge rushaje akuye ahajugunywa imyanda ashaka kuruvurisha umwana we w’imyaka itandatu waje no gusangwa yaranduye agakoko gatera sida. Uwo mubyeyi yanze ko umwana we aterwa urwo rushinje umuganga amubwira ko ari umukene (umubyeyi w’umwana) atabasha kugura urushinge rushya.

Abana bane ba Jalbani bandujwe agakoko gatera sida ndetse babiri muri bo bitabye Imana. Undi mubyeyi ufite abana batatu banduye bamaze kuvurwa na Dr Ganghro yabwiye Reuters ko uwo muganga yakoresheje urushinge rumwe avura abana basaga 50.

Dr Ganghro ntabwo yigeze akatirwa n’inkino ndetse ubu asigaye akorera mu bitaro bya leta nyuma yo guhinduza impamyabumenyi ye. Yahakanye ibyaha byose aregwa ndetse avuga ko ari umwere.

Mu iperereza ryakozwe na polisi n’izindi nzego zishinzwe iby’ubuzima zanzuye ko uburangare bwa Dr Ganghro ari cyimwe mu byatumye abantu benshi banduzwa ngo ariko atariyo mpamvu yonyine.

Ubwo The New York Times yasuraga agace ka Ratodero yasanze hari aba dogiteri bakoresha inshinge zakoreshejwe, abaganga b’amenyo bakoresha ibikoresho bidasukuye, abogoshi bakoresha urwembe rumwe ku bantu batandukanye n’ibindi.

Muri Pakistan hari uduce tumwe na tumwe abantu batari basobanukirwa uburyo agakoko gatera sida kandurwa; aho bamwe bazi ko yandurira mu gukoranaho. Bivugwa ko abana basaga 900 bafite agakoko gatera sida bahabwa akato ku mashuri aho batemererwa kwicarana na bagenzi babo bazima.

Ubumenyi bucye kandi bugaragara mu bice byinshi bikennye mu gihugu cya Pakistan aho n’umubare w’abandura aka gakoko wiyongereye cyane kuva muri 2010 ukagera ku 160,000.

Nk’uko byatangajwe n’umuryango w’abibumbye muri porogaramu yawo yita ku bijyanye n’indwara y’agakoko gatera sida; hari abaganga ba baringa basaga 600,000 bakorera muri Pakistan bitemewe n'amategeko, ndetse 270,000 bakaba bakorera mu ntara ya Sindh ari naho agace ka Rtodero kabarizwa.

Guverinoma ya Pakistan mu gushakira umuti w'iki kibazo yatangiye gufunga amavuriro adafite ibyangombwa biyemerera gukora n'ubwo bivugwa ko ayo mavuriro amwe n'amwe yahise yongera agafungura.

Imran Akbar Arbani, umwe mu ba dogiteri bazamuye ikibazo cy’abana bandujwe yavuze ko mu gihe cyose aba dogiteri ba baringa, abogoshi n’abaganga b’amenyo bakora bitemewe n’amategeko bataritabwaho umubare w’abakomeza kwanduzwa agakoko gatera SIDA uzakomeza kwiyongera.

Umwanditsi: Gentillesse Cyuzuzo-inyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND