Hari hashize igihe mu itorero ADEPR hatumvikanamo umwuka mubi yaba mu bakristo ndetse no mu bayobozi, gusa kuri ubu hejuru mu buyobozi bw'iri torero hari kuvugwamo amanyanga yo gukoresha impapuro mpimbano. Umuvugizi Wungirije w'iri torero yatawe muri yombi.
Rev Karangwa John Umuvugizi Wungirije wa ADEPR ushinzwe ubuzima bw'itorero yatawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) nk'uko InyaRwanda.com yabitangarijwe n'Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle wavuze ko Rev Karangwa John akekwaho icyaha ko guhimba no gukoresha impapuro mpimbano. Ati "Ni byo yatawe muri yombi, akurikiranyweho guhimba no gukoresha impapuro mpimbano." Yavuze ko iki cyaha gihanwa n'ingingo ya 276 na 277 y'igitabo giteganya ibyaha n'ibihano mu Rwanda.
Rev Karangwa John yatawe muri yombi
Ingingo ya 276 y’igitabo giteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenga miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ibi bisobanuye ko Rev Karangwa aramutse ahamwe n'iki cyaha, yakatirwa igifungo cy'imyaka itari munsi y'itanu.
Si ubwa mbere Umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru muri ADEPR atabwa muri yombi dore ko mu gihe gishize abari abayobozi bakuru b'iri torero Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana batawe muri yombi na Polisi y'u Rwanda bashinjwa kunyereza umutungo wa ADEPR. Baje no gufungwa nyuma bararekurwa bakajya bitaba urukiko bari hanze. Rev Karuranga Ephrem na Rev Karangwa John bayobora ADEPR baje gutenga aba bagabo Sibomana na Rwagasana ndetse banabambura inshingano z'ubupasiteri.
Kuri ubu rero Rev Karangwa John nawe yatawe muri yombi. Rev Karangwa ni umunyabubasha muri ADEPR dore ko icyo yanze nta wundi wakwemera ko kiba. Nanone icyo ahaye umugisha kiba kigomba kuba muri ADEPR. Uyu mupasiteri ni we watanze itegeko ko umuhanzi Theo Bosebabireba akomeza guhagarikwa muri ADEPR atesha agaciro icyemezo cyari cyafashe n'Umudugudu wa ADEPR Shell wo kubohora uyu muhanzi umaze amezi arenga 20 mu gihano. Bosebabireba avuga ko yahindutse rwose ndetse aherutse gutakambira uyu mupasiteri ngo amugirire ibambe.
Si ubwa mbere Rev Karangwa John avuzweho gukoresha impapuro mpimbano
Hashize amezi 5 InyaRwanda.com isohoye inkuru yari ifite umutwe ugira uti: ADEPR: Abakristo bati 'Tugeze aharindimuka', barasaba CA, RIB na RGB ko Biro Nyobozi yeguzwa,..twaganiriye na Rev Karuranga-VIDEO. Ni inkuru yavugaga ku ibaruwa bamwe mu bakristo ba ADEPR banditse basaba ko Biro Nyobozi ya ADEPR yeguzwa. Bayanditse ku wa 28 Gicurasi 2019, bayandikira Perezida w’Inama y’Ubuyobozi (CA) ya ADEPR, kopi yayo bayiha zimwe mu nzego nkuru za Leta y’u Rwanda zirimo; Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ndetse n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).
Bashinja kandi Biro Nyobozi kwigwizaho imishahara n'ibindi. Ibikubiye muri iyi baruwa batangaje kandi ko bimenyeshejwe inzego zinyuranye za ADEPR kuva ku rwego rw’igihugu kugeza ku mushumba wa Paruwasi. Iyi baruwa bayihaye umutwe ugira uti “Gusaba ko Biro y’ADEPR yeguzwa.” Bagaragaje kandi ingingo 8 bashingiraho basaba ko Rev Karuranga na komite ye yose beguzwa. Basabye ko ubusabe bwabo bwakubahirizwa bikiri mu maguru mashya ndetse basaba RIB, RGB n’izindi nzego bahaye kopi kubigira ibyabo, iyi komite ikeguzwa.
Rev Karangwa John Umuvugizi Wungirije wa ADEPR
Muri izo ngingo 8 harimo ivuga ko Umuvugizi Mukuru n’Umuvugizi Wungirije badafite impamyabumenyi zisabwa na Leta. Hano bagaragaje ko Umuvugizi Wungirije Rev Karangwa John akoresha ‘Diplome’ y’impimbano naho Umuvugizi Mukuru ari we Rev Karuranga akaba akoresha Diplome itemewe mu Rwanda. Bagize bati “Kuba Umuvugizi n’Umuvugizi Wungirije bayobora Itorero badafite impamyabumenyi zisabwa nk’uko amategeko agenga imiryango nyarwanda itari iya Leta abivuga kuko bihora bivugwa ko Umuvugizi Wungirije akoresha Diplome y’impimbano naho Umuvugizi wa mbere akaba akoresha Diplome itemewe mu Rwanda. Ni igisebo ku itorero ryacu ku buryo bitakomeza kwihanganirwa no kureberwa.”
Avuga kuri iyi baruwa, ku wa 30/05/2019 Rev Karuranga Ephrem uyobora ADEPR, ku bijyanye no kuba akoresha Diplome itemewe mu Rwanda nk’uko abishinjwa n’abanditse ibaruwa yeguza Biro Nyobozi, yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko ibi ari ibihuha.Yahamirije abanyamakuru ko afite impamyabumenyi yemewe ndetse anavugira mugenzi we Rev Karangwa ko bose bafite impapuro zemewe. Yagize ati “Umukirisitu utinyuka kuvuga ngo abayobozi bacu bafite impapuro mpimbano akabijyana no mu itangazamakuru numva atari byo. Turi Abanyarwanda kimwe n’abandi niba afite ayo makuru yayashyikiriza inzego zishinzwe kubigenzura.” Kuri ubu Rev Karangwa yatawe muri yombi akurikiranyweho gukoresha impapuro mpimbano.
Biro Nyobozi ya ADEPR ikuriwe na Rev Karuranga Ephrem
Ibaruwa yatabazaga inzego zinyuranye ko Umuvugizi Wungirije wa ADEPR akoresha impapuro mpimbano
TANGA IGITECYEREZO