RFL
Kigali

Menya ibibazo 6 ukwiye kwibaza mbere yo gufata umwanzuro wo kurushinga

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/10/2019 19:10
3


Kuba mu rukundo ni ikintu cy’imbaraga cyane kuko muri icyo gihe wiyumvamo ikintu utigeze wiyumvamo na mbere hose. Ku myaka runaka gushaka ni ikintu kiba gitegerejwe ndetse kinatangaje ku mpande zombi kuko haba hagiye kurangizwa icyiciro kimwe hagatangira ikindi kandi gikomeye.



Birumvikana birababaza ariko wakwibaza, "Ese ni iki kiba iyo uri kwihanagura amarira y’amarangamutima urimo kwibaza uti Ese kuko iki ni cyo gihe ? Ese nkwiye gushyira umubano wanjye ku karubanda nkashyingirwa?” .Ku myaka imwe n’imwe iri jambo kurivuga byumvikana neza cyane kuko uba usa n’umuntu witeguye kujya gushaka ubuzima bwe harimo amafaranga, abana ndetse no kuganira ku bintu byatuma mwembi mwishima. Hatitawe ku myaka rero iki ni cyo gihe gishimisha buri wese mu buzima.

WAKWIBAZA UTI” ESE IYI NI YO MYAKA KURI NJYE NGO NSHYINGIRWE”

Abantu barakura bagahinduka cyane mu mibereho yabo ariko ku bangavu (Teens) ho biba bitangaje cyane. Mu buzima bwabo ibyo bazi cyangwa ibyo bafite bibahuma amaso kuvumbura ibintu bibafiye akamaro mu gihe gikwiye bikabagora ayo mahirwe ntibayabone. Icyo gihe ni nabwo amahirwe yo kuba uwo bakabaye bibura bikarangira gutyo mu gihe isi batuyemo,amashuri bigamo byakabaye isoko yo kuremo icyo bifuza kuzaba cyo.

Urukundo ruraza ariko n'ubundi biba iby'ubusa kuko batekereza ko imyaka itaragwira bikarangira amahirwe yabo ayoyotse. Kumara umwaka umwe cyangwa ibiri ugeze mu kazi, uvuye ku ishuri se biba bihagije ngo ushake undi muntu muzakorana ubuzima bwawe bwose kuko uba warabaye undi muntu warakuze.

UBUNDI SE IMYAKA YA NYAYO YO GUSHINGA URUGO NI IYIHE?

Nta myaka y’ibihimbano ibaho (Magic years). Bisobanuye ko igihe umuntu yamaze kwigwiza ho amafaranga, yamaze kugera mu kazi ke akunda kakamuhira, mu gihe yamaze kwiga akarangiza amashuri ye yose yifuza mbese nta kintu na kimwe mu buzima yifuzaga gukora atarakora, ahita ahigika ubuzima yarimo agatekereza ku buzima agahindura umuhanda yanyuragamo mu rukundo.

NIBA RERO URI KWIBAZA NIBA UGEZE IGIHE CYO KURUSHINGA IBAZE IBIBAZO BIKURIKIRA:

1. Ese namaze kwihaza mu byifuzo byanjye byo kwiga?: Aha utekereza niba amashuri wifuzaga kuziga yose warayize, ugatekereza niba buri kimwe wari ufite mu nzozi zawe warakigezeho mu bijyanye n’amasomo.

3. Ese ndihagije mu bukungu ?: Tekereza niba warabonye akazi kagutunze ukaba wihagije mu mafaranga macye ufite wabikora rwose urugo warushinga.

4. Ese mfite umupango/gahunda yo kugera ku ndoto zanjye mfite mu myaka iri imbere?: Ntabwo ugomba kwicara ngo akaguru ukagereke ku kandi ngo ubwo warushinze ibintu byakemutse oyaa! Uzibaze niba kurushinga bitazica gahunda ufite ejo hazaza.

5. Ese uyu muntu tugiye kurushingana twarakundanye mu gihe gihagije, Ese ndamuzi neza ? Arankunda ?: Iki ni ikibazo cy'ingenzi cyane ugomba kwibaza, kuko benshi bararushinga bugacya batandukanye batakibana ugasanga barushinze urukundo rwabo rutamaze n’umwaka. Ibi ntabwo ari byo cunga neza wibaze niba uyu muntu umuzi neza cyane cyane niba koko agukunda atagendeye ku byo utunze cyangwa ku kindi kintu runaka. Ibyo uzabimenyera ku myaka umaze umuzi uko yitwara imbere yawe cyangwa muvugana.

7. Kuki (Hanze y’urukundo), Ese ndatekereza ko iki ari cyo gihe cya nyacyo kuri njye ngo nubake urugo? Ibi bizagufasha kwirinda guhubuka mu rukundo bishobora kuzatuma wicuza hato na hato.

8. Ese nindamuka nubatse nta mahirwe nzabura azantera kwicuza nyuma yaho?: Bitekerezeho witonze urebe ku mpande zose urebe niba nta mahirwe ugiye gupfukirana.

Niba rero wowe usobanukiwe n’ibi bibazo ugasanga nta na kimwe kikugonga bifate ubibaze n’uwo muzarwubakana urebe niba mwese muri kubyumva kimwe hanyuma ubigereranye uzabona igisubizo gikwiye maze wibaze uti 'Ese noneho nkore iki?' Tekereza cyane kandi utekereze kure.

Ese muzabana murambane cyangwa ni bimwe byo guhita mutana kuko hari ibyo mutumvikanye? Icya mbere uzatekereza ku kubana binyuze mu mategeko, uramenye ntuzemere ko mubana bitemewe n’amategeko. Ikindi kandi umenye neza ko wihagije mu mashuri, ibyifuzo byawe wabyujuje,muziranye bihagije ndetse ko ufite na gahunda ihamye y’ejo hazaza hawe. Nta kintu kidasanzwe rero kiba ngo murambane, urugo ruragora kandi cyane, bizagenda neza cyangwa nabi bititaye ku myaka. Ikiza rero ushobora guhitamo ukitonda kugeza witeguye bihagije kuko ubuzima ntabwo ari irushanwa.

Src: huffpost.com

UMWANDITSI: Kwizera Jean de Dieu-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nyiransabimana Hadidja4 years ago
    Ibyo muvuze nukuri ugiye gushaka ugahubuka nukugira agahinda kadashira nukubanza umuntu akabitekerezaho kuko n'imana yaravuze ngo nubura ubwenge izakureka
  • Mukamugenzi4 years ago
    Nibyo ntabwo ubundi aringombwa ko wirukankana nabari mubihe byabo kuko harigihe agusaba ko mubana we igihe cye abona kiri kumusiga so wikwirukankana nawe kuko we ari kwihutana nigihe cye
  • Clovis ndayisenga burundi gitega giheta3 years ago
    Mrc bcp%inyigisho yanyu ningrakamaro izadufasha komeza mukebure abashakaga kurushinga ntibarwe mumutego





Inyarwanda BACKGROUND