RFL
Kigali

David Luiz yavuze ku bihe bidasanzwe yagiriye mu birunga, inzozi zo kuba umutoza n’ibindi

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/10/2019 10:55
2


Myugariro w’ikipe ya Arsenal FC yo mu Bwongereza, David Luiz Moreira Marinho mu ntangiriro z’Ukwakira 2019 yasuye Rwanda mu bikorwa bitandukanye by’umupira w’amaguru no guteza imbere ubukerarugendo.



Kuwa 22 Ukwakira 2019 yagiranye ikiganiro cyihariye n’ikinyamakuru cy’abongereza Telegraph.co.uk avuga ku rugendo yakoreye mu Rwanda ashimangira ko inzozi zabaye impano ku bw’ibihe byiza yagiriye mu birunga aho yasuye ingagi.

Ati “Inzozi zanjye zatangiye kuba impamo. Natangiye kuba uwo ndiwe”. Wagira ngo nari ndi gukina filime kuko ninjiraga mu bihuru cyangwa ishyamba ukagira ngo n’umuhigi uri gushaka ingagi. Byari bishimishije cyane sinabona uko nabivuga. Kuko nagize ibihe byiza, nkeka ko bitazongera ukundi.”

David Luiz yageze mu Rwanda ari kumwe n’umukunzi we ndetse n’umubyeyi we; basuye imiryango y’ingagi itandukanye aho avuga ko basuye imiryango irenga icumi y’ingagi.

Ati “Nko mu minota ya mbere muba mutatanye nazo ariko kubera urukundo rwinshi zigirira abazigana zihita zijya hamwe mu miryango yazo”. Anavuga ko yanahasanze akana k’ingagi kari kamaze iminsi itatu kavutse.

Umunyamakuru wa Telegraph avuga ntawashidikanya ko David Luiz ari we mukinnyi wenyine wo muri ‘Premier League' wabashije gusura amashyamba ya Afurika ndetse akabona n’abana b’Ingagi mu gihe cy’iki ruhuko cy’amakipe y’ibihugu (international break).

Uyu mukinnyi yatumiwe ku bw’ubufatanye bw’ikipe ya Arsenal n’u Rwanda. Niwe wahisemo kuzana n'umubyeyi we ndetse n’umukunzi we.

David luiz avuga ko atatembereye u Rwanda gusa ahubwo ko yanigishijwe amateka y’u Rwanda kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ndetse n’aho igihugu kigeze kiyubaka nyuma y’ibihe bibi cyanyuzemo.

Luiz akomeza avuga ko yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi aho uwamusobanuriye amateka ari umwe mu barokotse Jenoside.

Yavuze ko yahigiye byinshi mu buzima kandi ko ibyabaye mu Rwanda byamuhaye isomo rikomeye.

Umunyamakuru yamubajije niba azakomeza kuyobora bagenzi be muri Arsenal cyangwa agahatana nk’uko yabikoraga mu ikipe ya Chelsea yahozemo.

Asubiza ati “Ibyo n’ibintu nifitemo nabitojwe n’ababyeyi kuva kera akenshi bakundaga kumbwira ngo kugira ngo ube umuyobozi n’uko ugomba kuberaho abandi cyangwa kubaho ku bw’abandi.”

David Luiz ari mu Rwanda; yateye igiti, asura ingagi mu Birunga, ahura n'abafana b'ikipe ya Arsenal mu Rwanda...

Akomeza avuga ko mu buzima bwe yagerageje kugendera muri iyo nzira, agerageza kuba uwo ariwe kugira ngo abandi bumve batekanye.

Ati “Birashimishije gufasha abandi, bituma nishima”. Nk’iyo mbona Gabrie [Martinelli] atsinda igitego cye cya mbere bituma nezerwa. Kubona Bukayo [Saka] ku myaka 18 akinira ikipe nkuru biranezeza cyane. Kuko ngewe ku myaka 18 nakinaga mu cyiciro cya gatatu.”

Umunyamakuru yamubajije icyatumye ava muri Chelsea mu gihe byari byitezwe ko ashobora kwongera amasezerano.

Yasubije ko yatekereje kuva muri Chelsea mbere y’uko yumvikana n’ikipe ya arsenal, ariko ngo abantu ntibabimenye. Avuga ko nyuma yavuganye n’ikipe ya Arsenal afata umwanzuro utari woroshye kuri we.

Ati “Njyewe na Lampard twaraganiriye tubwizanya ukuri nk’abantu bakuru, kuko imitoreze ye itandukanye n’imikinire yanjye arabizi nawe twarakinanye dutwarana champions League, Europa League n’ibindi byinshi hamwe”.

David Luiz niwe ufite ibikombe byinshi muri Arsenal kuko afite ibikombe 18 agakurikirwa na Mesut Ozil. Umunyamakuru ati “Luiz azi ibyiza byo gutwara igikombe kuko nko mu mwaka wa 2012 ubwo yavunikaga kuri final ya champions League ariko agakomeza agakina n’ikimenyetso kigaragaza uburyo ahatana?”.

Mu gusubiza David Luiz yagize ati “Uko utsinda cyane niko ugira icyizere kinshi ahasigaye bikagenda byoroha, mbega bikagenda byikora kuko uba umaze gukura mu mitekerereze”.

Nko mu mwaka ushize bagendaga bavuga ngo Maurizio (Umutoza watozaga Chelsea) ntacyo azageraho ariko byarangiye tubonye igikombe abandi barakibura.

Yungamo ati “Arsenal n’ikipe nini buri gihe ihora itekereza ibikombe nange naje hano kuko mbona ko bishoboka kubirwanirira tukaba twabigeraho.

“N’iyo myumvire yanjye kandi ni nabyo nifuza. Tubifitiye ubushobozi, dufite abakinnyi bashoboye ndetse n’abakinnyi bafite inararibonye ikipe nayo iduha ibyangombwa byose.”

Umunyamakuru yakomeje kumubaza nimba koko ashaka kuzaba umutoza mu gihe azaba arangije gukina umupira nk’umuntu watojwe n’abatoza bakomeye barimo Rafa Benitez, Jose Maurinho ndetse na Antonio conte.

David Luiz yavuze ko ntakimwirukansa gusa yumva ko ashaka kuzaba umutoza agejeje imyaka 40, mbere y’iyo myaka agomba gukina umupira uko ashoboye kose ku rugero rwo hejuru.

Yagize ati “Ndimo ndubaka umubiri wanjye ubu ng'ubu ufite imbaraga ziruta izo wari ufite mfite imyaka 28. Mfite abantu benshi bankoresha amasaha arenga atanu buri munsi”.

“Ndagerageza kuba uwo ndiwe. Inzozi zange zigiye kuba impamo, kubera ko mbikunze. Umunsi nzahagarikiraho gukunda umupira w’amaguru niwo munsi nzahagarikiraho gukina umupira w’amaguru.”

Uyu mukinnyi avuga ko yagiriye ibihe byiza mu birunga atazibagirwa

David Luiz avuga ko atekereje kuba umutoza agejeje imyaka 40 y'amavuko

Perezida Kagame yakriiye muri Village Urugwiro, David Luzi wa Arsenal

Yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

AMAFOTO: Twitter@Visit Rwanda

Umwanditsi: Niyibizi Honoré Déogratias INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • iradukunda john paul4 years ago
    yes, nibyiza cyane,knd urwanda nirwiza, buriwese yatembereramo, knd akanyurwa, yewe akifuza nokuhagaruka, natwe dukunda urwanda, nkigihu cyacu knd dukunda. murakoze.
  • nibyo kbx4 years ago
    uwabacyabak yvonne26/2019 nibyizacyane urwandanirwiza knd ruragendwa burimuntu yatemberakbx kndi akanyurwa ukifuzanokuhagaruka murakoze dukundurwanda.





Inyarwanda BACKGROUND