Kigali

Miss Isimbi Amanda yarwaniye umugabo n'inshuti ye Sheila Gashumba

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/10/2019 15:47
1


Sheila Gashumba umunyamakuru wa NTV yo muri Uganda yafashwe n’agahinda nyuma yo kumva ko inshuti ye Miss Isimbi Amanda, yamuciye inyuma n’umukunzi we w’umunyamafaranga Ali Marcus Lwaga waryubatse nka God’s Plan.



Miss Isimbi Amanda yabaye igisonga cya Nyampinga w'Ishuri ry'Imari nAmabanki (SFB) muri 2013. Yavuzwe cyane mu itangazamakuru bitewe n’ifoto ye yasakaye yicaye benshi bavuga ko yibagiwe kwambara umwenda w’imbere. Uyu mukobwa yanagaragaye mu mashusho y’indirimbo ya Dj Pius na GoodLfye.

Sheila Gashumba ni umunyamakuru wa NTV Uganda akaba n’umushyushyarugamba akazi amazemo imyaka 10. Ni umukobwa w’umuherwe Gashumba Frank utavuga rumwe na Leta ya Perezida Yoweri Museveni.

Iminsi ibiri irashize urukundo rwe na Ali Marcus Lwaga [God’s Plan] rujemo kidobya! Ugbliz yandikirwa muri Uganda iravuga ko God’s Plan yacuditse mu ibanga rikomeye na Miss Isimbi Amanda kugeza ubwo Sheila Gashumba abimenye akarakara.

Sheila asanzwe ari inshuti ya hafi y’umunyarwandakazi Amanda. Amashusho ya mbere agaragaza Sheila Gashuma ari kumwe na Amanda bishimisha bifata n’amashusho y’urwibutso mbere y’uko ibintu bihindura isura.

Andi mashusho akagaragaza Sheila ahamagara ku murongo wa telefoni Amanda agasozanya amarira. Sheila abaza Amanda impamvu ashaka kwangiza ubuzima bwe undi akamusubiza ko nta mwanzi wamutera aturutse iwe.

Amanda ngo yabwiye God’s Plan ko we na Sheila bamaranye iminota 45’. Bisa nk'aho Sheila yacyetse Amanda ko yahaye amakuru atari yo God’s Plan. Amanda akomeza gusaba Sheila ko yamuhuza na God’s Plan bakavugana kuri telefoni, biranga Sheila yumvikanisha ikiniga.

Iki kinyamakuru kivuga ko Amanda ari umunyarwandakazi umaze amezi abiri muri Uganda ndetse ko yakanyujijeho mu rukundo n’umuhanzi RickMan. Iki kinyamakuru ariko kinavuga ko hari amakuru avuga ko Amanda atari ubwa mbere agendereye Uganda. 

Ngo mu gihe cy’amezi abiri uyu mukobwa amaze muri Uganda, yashidukiwe na bamwe mu bagabo, ngo nta gitangaza kirimo no kuba ‘God’s Plan’, umukunzi wa Sheila Gashumba yamwigarurira. Amanda yari amaze igihe mu rukundo na Rickman batandukanye nyuma y’uko uyu muhanzi yerekeje muri Suwede.

Kuri uyu wa 22 Ukwakira 2019, Sheila Gashumba yanditse anashyira ifoto kuri konti ya instagram yafunguye mu 2018 mu izina rya ‘God’s Plan’ (@Callmegodsplan), agira ati “Mwese mwafunga umunwa”. Yanashyize kuri iyi konti ifoto ari kumwe na God’s Plan agaragaza ko nta gikuba cyacitse mu rukundo rwabo. 

Ugbliz iravuga ko hari amakuru ifite ava mu nshuti za hafi za God’s Plan yemeza ko uyu mugabo atazi gukoresha imbuga nkoranyambaga ndetse ko atanazikunda. Nta ‘page’ ya Facebook na Twitter agira.

Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2019, God’s Plan yasohoye amashusho ari kumwe na Sheila Gashumba, maze agira ati “Nta muntu n’umwe uzi umutima wawe @Sheila Gashumba.” Ni amashusho yasohoye nk’ikimenyetso cy’uko bombi bacyunze ubumwe.

Miss Isimbi Amanda ubanza ibumuso

Sheila yarakariye Miss Amanda wamuciye inyuma n'umukunzi we

Sheila n'umukunzi we God's Plan wacuditse na Miss Amanda

Amanda yakanyujijeho mu rukundo n'umuhanzi Rickman

KANDA HANO UREBE AMANDA AVUGA KURI TELEFONI NA SHEILA GASHUMBA BAPFA UMUGABO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Imanaturikwe Elis karimu5 years ago
    ndabakunda cyan



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND