RFL
Kigali

Nel Ngabo yakoranye indirimbo ‘Ya Motema’ na Platini yakuze akunda ibikorwa bye-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/10/2019 11:56
1


Abahanzi babarizwa mu inzu ireberera inyungu z’abahanzi ya Kina Music, Nel Ngabo na Platini Nemeye [Dream Boys], kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukwakira 2019, basohoye amashusho y’indirimbo nshya bise ‘Ya Motema’.



‘Ya Motema’ bisobanuye gahunda y’umutima/y’urukundo. Nel Ngabo yatangarije INYARWANDA, ko we na Platini baririmbye ku kuntu uwakunze ashobora kumara igihe kinini aha umwanya munini uwo yakunze ariko bikarangira batandukanye uwo yakunze adahaye agaciro ibyo yamukoreraga.

Yavuze ko yakuze akunda itsinda rya Dream Boys Platini abarizwamo, kuri we ngo kuba bakoranye indirimbo yakabije inzozi.

Ati “Njyewe ndi umufana wa Dream Boys kuva cyera rero gukorana na Platini ni amahirwe! Ni n'inzozi ziba zibaye impamo kuko kuva ku gufana umuntu n'ibikorwa bye ukisanga muri gukorana ku mushinga nk’uyu n’ibintu byiza.”

Akomeza avuga ko mu gihe amaranye na Platini muri studio yamwigiye gukora ikintu ugikunze kandi ntucike intege. Iyi ndirimbo ‘Ya Motema’ mbere y’uko isohoka ibirango byagaragazaga ko ari indirimbo na Nel Ngabo na P, ibintu byashyize benshi muri rujijo.

Nel Ngabo avuga ko babikoze kugira ngo batungure abantu kuko bitari bimenyerewe ko umwe mu bagize Dream Boys akorana indirimbo n’undi muhanzi.

Ati “Urumva byari ‘surprise’ ntibyari bimenyerewe ko Dream boys umwe akora muri ‘collabo’ undi atarimo yari ‘surprise’ muri macye.”

Mu mashusho y’iyi ndirimbo bifashishijemo abakobwa babiri Christelle na Shania basanzwe bagaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye. Itsinda ry’ababyinnyi rya Finest Crew ni ryo ryifashishijwe mu mbyino zitandukanye.

Nel Ngabo ashyize hanze indirimbo ‘Ya Motema’ isanganira izindi ndirimbo ze zikunzwe nka ‘Nzahinduka’, ‘Byakoraho’ ndetse na ‘Why’.

Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Producer Ishimwe Karake Clement muri Kina Music. Amashusho yatunganyijwe na Meddy Saleh; gitari yumvikanamo yacuranzwe na Nshimiye Yves.

Nel Ngabo yakoranye indirimbo na Platini

Nel Ngabo avuga ko yakuze akunda ibikorwa bya Platini [Dream Boys]


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YA MOTEMA' YA NEL NGABO NA PLATINI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kelva kelyvin lelva4 years ago
    post





Inyarwanda BACKGROUND