RFL
Kigali

Hateguwe urugendo ‘Twin Lakes Tour’ ruzazenguruka ibiyaga bya Burera na Ruhondo

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/10/2019 14:45
3


Twin Lakes Tour ni urugendo rwo gutemberezwa ibiyaga bibarizwa mu karere ka Burera na Musanze ari byo Burera na Ruhondo. Uru rugendo ruzaba tariki 08 Ukuboza, 2019.



Nk’uko byatangajwe n’abari gutegura uru rugendo, abazarwitabira biteganyijwe ko bazaturuka mu mujyi wa Musanze uzwiho kuba umujyi w’ubukerarugendo hanyuma berekeze ku kiyaga cya Ruhondo bazenguruke ikiyaga cyose n’ubwato (tour) nyuma basure urugomero rwa Ntaruka (Ntaruka Hydro Power plant). 

Nyuma yaho bazasura ikiyaga cya Burera kizaba gitahiwe nacyo bakizenguruke banazenguruke n’ibirwa bitanu byo muri iki kiyaga aribyo: Batutsi Island Bushongo Island, Cyuza Island, Munanira Island, Bihosho Island. Nyuma yo gusura ibi birwa abitabiriye urugendo bazasubira mu mujyi wa Musanze ahazakomereza ibirori byo kwishimana na bamwe mu bahanzi bakorera mu muzika mu ntara y'Amajyaruguru.

Ibi byazanywe n’aba basore babiri Ihimbazwe Abiathar na Amena Salathiel mu buryo bwo gufasha Abanyarwanda gusobanukirwa n’ahantu hatandukanye nyaburanga u Rwanda rufite. Ihimbazwe yavuze ko benshi mu banyarwanda bataramenya neza ibyiza u Rwanda rufite, bityo  bikaba bituma abazungu batanga abanyarwanda kumenya ubwiza bw’igihugu cy'u Rwanda. 

Ni muri ubwo buryo rero bagize igitekerezo cyo gutegura icyo bise #TwinLakesTour. Kwitabira uru rugendo ni ukwishyura 15,000Frw ku muntu umwe na 25,000Frw ku bantu bakundana bazaba bari kumwe ari babiri (couple).

Umwanditsi: Kwizera Jean de Dieu-Inyarwanda.com





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mado4 years ago
    Turabashyigikiye basore kandi turahabaye ngo natwe twirebere ibyiza byurwatubyaye
  • Vincent 4 years ago
    Ni gute umuntu yiyandikisha c
  • SHAMI ange4 years ago
    Nimuze twese tumenye ibyiza bitatse igihugu cyacu twitabira twinlake tour welcome





Inyarwanda BACKGROUND