RFL
Kigali

Perezida Museveni yatangaje ko Bobi Wine ari ‘umwanzi’ wa Uganda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/10/2019 10:25
0


Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yatangaje ko umuhanzi wahindutse umunyapolitiki, Bobi Wine ari ‘umwanzi’ w’iterambere rya Uganda.



Bobi Wine Umuyobozi w’umutwe ‘People Power movement’ irimo urubyiruko rwinshi, yakunze kumvikana kenshi ashinja Perezida Museveni ko ayoboresheje Uganda igitugu akarenzaho ko hakenewe impinduka.

Museveni yavuze ko Guverimona ayoboye ntawe ihutaza ahubwo ko ihanze ijisho Bobi Wine [Umwanzi]. Yavuze ko Bobi Wine yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akabuza abantu gushora imari muri Uganda none akaba ari gukinira mu iterambere rya Uganda.

Yagize ati “Bobi Wine yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko nta muntu ugomba gushora imari muri Uganda. "Ibyo icyo bivuze n’uko ari umwanzi w’iterambere rya Uganda. Iyo ugiye hanze ukabwira abanyamahanga ko batagomba gushora imari mu gihugu cyawe, uba uri ku rwanya ubusugire bwacyo. Kubera iki waza ugakina n’ubusigire bw'igihugu."

Museveni anavuga bishoboka ko ibi ari kimwe mu byatumye ibitaramo bya Bobi Wine yagiye ategura bifungwa n’ubwo atigeze agirana ibiganiro birambuye na Police ya Uganda.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’uko igitaramo yari afite ku munsi w’Ubwigenge bwa Uganda, Bobi Wine usanzwe ari umudepite mu Inteko ishingamategeko, yise Perezida Museveni 'umunyagitugu'.

Robert Kyagulanyi [Bobi Wine] w’imyaka 38 y’amavuko, yakomeje avuga ko umuyobozi w’umunyagitugu ntawe umuguyaguya kugira ngo ave ku butegetsi. Avuga ko "Perezida Museveni afitiye ubwoba ibitekerezo duhagarariye".

Perezida Museveni yatangaje ko umuhanzi wahindutse umunyapolitiki, Bobi Wine ari 'umwanzi' wa Uganda/Ifoto: BBC

Bobi Wine mu ngofero ye y'ibirango by'umutwe we 'People Power movement' umaze kugira abayoboke benshi

Ku munsi w'Ubwigenge bwa Uganda, Bobi Wine yafungiwe iwe aza gutoroka yifashishije moto biteza impagarara muri Uganda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND