RFL
Kigali

Mashingilwa Kibengo Jimmy ashobora kudakina umukino wa Ethiopia bitewe n’ikibazo cy’ibyangombwa

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/10/2019 17:34
0


Bitewe n’ikibazo cy’ibyangombwa, Mashingilwa Kibengo Jimmy wari uzwi nka Jimmy Mbaraga witabajwe mu ikipe y’igihugu Amavubi, ashobora kudakina umukino u Rwanda ruzakira Ethiopia ku wa 19 Ukwakira 2019 bitewe n’ikibazo cy’ibyangombwa akiniraho biriho amazina atandukanye muri CAF.




Kibengo Jimmy yakinnye muri AS Kigali yitwa Jimmy Mbaraga

Uyu musore ukinira ikipe ya Bugesera Fc, mbere akigera mu Rwanda yabanje gukinira ku byangombwa biriho amazina atari aye nyakuri kuko yakinaga yitwa Jimmy Mbaraga. Icyo gihe ikipe y’igihugu yaramwitabaje inshuro nyinshi akina imikino mpuzamahanga itandukanye, nyuma yaho inkundura yo kutazongera gukinisha abakinnyi batari abanyarwanda mu ikipe y’igihugu, no kugira ngo ubyemererwe utaravukiye mu Rwanda hakagira ibigenderwaho, Jimmy Mbaraga yabaye umwe mu bakinnyi bagize amahirwe yo guhabwa ubwenegihugu ararahira, ahita anasubira ku izina rye nyirizina ariryo” Mashingilwa Kibengo Jimmy”.

Muri uko guhindura amazina ntiyigeze akosoza muri CAF kugira ngo akine mu byangombwa bye byose haba ari ibyakera ndetse n’ibyubu bibe byanditse kuri “Mashingilwa Kibengo Jimmy”, niyo mpamvu yatumye umutoza Mashami Vincent yirinda kumushyira mu bakinnyi agomba gukoresha ikibazo cye kitarakemuka.

Mashingilwa Kibengo Jimmy ntiyaherukaga  guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi bitewe nuko atari bwakomorerwe kugira ngo akinire ikipe y’igihugu nk’umunyarwanda.

U Rwanda rwafashe ingamba zikomeye zo kutazigera rwongera gukinisha umukinnyi ufite ikibazi icyo aricyo cyose kijyanye n’ibyangombwa nyuma y’ibyabaye kuri Birori Daddy byanatumye tike rwari rwabonye ruyamburwa. Nyuma ye Niyonzima Haruna yagize ikibazo cy’ibyangombwa ntiyakinishwa ndetse n’umuzamu Kimenyi Yves.


Mashami Vincent avuga ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo Jimmy abone ibyangombwa

Nyuma y’umukino wa gicuti u Rwanda rwanganyije na Tanzania 0-0 Mashingilwa Kibengo Jimmy atakinnye, Umutoza Mashami Vincent  yatangaje ko ubuyobozi buri gukora ibishoboka byose kugira ngo igihe kizagere ibyangombwa bimwemerera gukina byarabonetse.

Yagize ati” Ikibazo cya Jimmy kiri mu byangombwa bye, murabizi mwese ko amazina yakiniragaho mbere yahindutse ubwo rero hakenewe kubanza kuyakosoza kugira ngo abone kwemererwa gukina. Ubuyobozi burimo burakora ibishoboka byose kugirango azakine kandi twizeye ko icyo gihe kizagera byarabonetse”.

Mashingilwa Kibengo Jimmy akaba ahagaze neza muri shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wayo wa Gatatu w’imikino, uyu rutahizamu afite ibitego bitatu mu mikino itatu bimushyira ku mwanya wa kabiri mu bamaze gutsinda ibitego byinshi inyuma ya Mutebi Rashid wa Etincelle FC ufite ibitego 4.

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND