Bitewe n’ikibazo cy’ibyangombwa, Mashingilwa Kibengo Jimmy wari uzwi nka Jimmy Mbaraga witabajwe mu ikipe y’igihugu Amavubi, ashobora kudakina umukino u Rwanda ruzakira Ethiopia ku wa 19 Ukwakira 2019 bitewe n’ikibazo cy’ibyangombwa akiniraho biriho amazina atandukanye muri CAF.
Kibengo Jimmy yakinnye muri AS Kigali yitwa Jimmy Mbaraga
Uyu musore ukinira ikipe
ya Bugesera Fc, mbere akigera mu Rwanda yabanje gukinira ku byangombwa biriho
amazina atari aye nyakuri kuko yakinaga yitwa Jimmy Mbaraga. Icyo gihe ikipe
y’igihugu yaramwitabaje inshuro nyinshi akina imikino mpuzamahanga itandukanye,
nyuma yaho inkundura yo kutazongera gukinisha abakinnyi batari abanyarwanda mu
ikipe y’igihugu, no kugira ngo ubyemererwe utaravukiye mu Rwanda hakagira ibigenderwaho,
Jimmy Mbaraga yabaye umwe mu bakinnyi bagize amahirwe yo guhabwa ubwenegihugu
ararahira, ahita anasubira ku izina rye nyirizina ariryo” Mashingilwa Kibengo
Jimmy”.
Muri uko guhindura amazina
ntiyigeze akosoza muri CAF kugira ngo akine mu byangombwa bye byose haba ari
ibyakera ndetse n’ibyubu bibe byanditse kuri “Mashingilwa Kibengo Jimmy”, niyo
mpamvu yatumye umutoza Mashami Vincent yirinda kumushyira mu bakinnyi agomba
gukoresha ikibazo cye kitarakemuka.
Mashingilwa Kibengo Jimmy
ntiyaherukaga guhamagarwa mu ikipe
y’igihugu Amavubi bitewe nuko atari bwakomorerwe kugira ngo akinire ikipe
y’igihugu nk’umunyarwanda.
U Rwanda rwafashe ingamba
zikomeye zo kutazigera rwongera gukinisha umukinnyi ufite ikibazi icyo aricyo
cyose kijyanye n’ibyangombwa nyuma y’ibyabaye kuri Birori Daddy byanatumye tike
rwari rwabonye ruyamburwa. Nyuma ye Niyonzima Haruna yagize ikibazo cy’ibyangombwa
ntiyakinishwa ndetse n’umuzamu Kimenyi Yves.
Nyuma y’umukino wa gicuti
u Rwanda rwanganyije na Tanzania 0-0 Mashingilwa Kibengo Jimmy atakinnye,
Umutoza Mashami Vincent yatangaje ko
ubuyobozi buri gukora ibishoboka byose kugira ngo igihe kizagere ibyangombwa
bimwemerera gukina byarabonetse.
Yagize ati” Ikibazo cya
Jimmy kiri mu byangombwa bye, murabizi mwese ko amazina yakiniragaho mbere
yahindutse ubwo rero hakenewe kubanza kuyakosoza kugira ngo abone kwemererwa
gukina. Ubuyobozi burimo burakora ibishoboka byose kugirango azakine kandi
twizeye ko icyo gihe kizagera byarabonetse”.
Mashingilwa Kibengo Jimmy
akaba ahagaze neza muri shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wayo wa Gatatu w’imikino,
uyu rutahizamu afite ibitego bitatu mu mikino itatu bimushyira ku mwanya wa
kabiri mu bamaze gutsinda ibitego byinshi inyuma ya Mutebi Rashid wa Etincelle
FC ufite ibitego 4.
Umwanditsi – SAFARI Garcon
– inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO